
Umuganga yapimye umwana w’umukobwa, muri raporo yemeza ko yasambanyijwe, ariko
agaragaza ko hapimwe igitsinagabo, bituma urukiko rwanzura kurekura uwakekwagaho
kumusambanya.
Dr Mbonyizina Celestin, muri raporo ye, yavuze ko yapimye ‘penis’ y’uwo mwana w’umukobwa (penis ni igitsinagabo), mu gihe bizwi ko umukobwa atagira igitsinagabo.
Imizi y’ikibazo
Nikuze Marie avuga ko amaze imyaka irenga ibiri afite intimba yatewe no kuba umwana we Iradukunda Marie Clarisse yarasambanyijwe, uwamusambanyije akaba atarabiryozwa.
Uyu mubyeyi utuye mu Kagari ka Rubona, Umurenge wa Kinazi, Akarere ka Ruhango avuga ko umwana we yasambanyijwe n’umusore baturanye witwa Niyomugabo Ntawugashira, tariki ya 30 Gicurasi 2013, igihe yari afite imyaka 8.
Nikuze akomeza avuga ko umwana yavuye ku ishuri arira, amubajije ikimurijije amubwira
ko ari uwo musore umufashe, yihutira kumujyana ku bitaro bya Kinazi, baramupima
basanga koko yasambanyijwe, bahita bamuha imiti ayinywa mu mezi atandatu.
Uyu mubyeyi anahamya ko umuganga wasuzumye uyu mwana ari we wamwibwiriye
ko yasambanyijwe, anamuha icyemezo kibigaragaza akijyana kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kinazi.
Urukiko rwanzuye ko abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha batemeje ko Niyomugabo Ntawugashira yasambanyije Iradukunda koko, ndetse raporo ya muganga na yo
igateza urujijo.
Raporo ya muganga iri mu bimenyetso byatumye urukiko rugira ishidikanya ku kuba
uregwa yarakoze icyaha koko, aho igaragaza ko umwana yasambanyijwe ariko ntivuge
igihe byabereye, n’uwabikoze, hakaba n’aho uwo muganga
anavuga ko bapimye ‘penis’ (igitsina cy’umugabo) kandi uwasuzumwe ari umwana
w’umukobwa, hakibazwa uburyo umuganga yasuzumye igitsinagabo cy’umukobwa mu
gihe bizwi ko umukobwa atagira igitsinagabo.
Urukiko rwanashyikirijwe raporo y’impuguke Dr Mbonyizina Celestin, iyo raporo yo ku
wa 31/5/2013 yemeza ko umwana yakorewe imibonano mpuzabitsina ngo bitewe nuko
nta kugara karanga ubusugi afite.
Urukiko rusanga muganga wiyambajwe ataragaragaje ikindi cyafasha kumenya koko niba uwo mwana yarasambanyijwe ndetse niba uwamusambanyije ari ushinjwa, kuko yari kugaragaza niba akugara karavuyeho muri ibyo bihe cyangwa ari ibyari bimaze iminsi.
Urukiko rwanzuye ko iyo raporo itera ishidikanya ku buryo ubuhamya yatanganta shingiro bwahabwa kuko ntaho urukiko rwahera rwemeza ko uwasuzumwe ari Iradukunda koko keretse iyo ubushinjacyaha bushobora kugaragaza ko ari ikinyabibiri. Urukiko rwemeje ko Niyomugabo Ntawugashira akomeza kuba umwere.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Nkusi Faustin yatangarije Ikinyamakuru Izuba Rirashe ko Ubushinjacyaha butigeze bujurira kandi iminsi 30 ikaba yararangiye.
Yakomeje avuga ko nyina w’umwana uvuga ko yasambanyijwe aramutse abonye harimo akarengane yakwandikira Urwego rw’Umuvunyi, bigasuzumwa hakarebwa niba urubanza rwasubirwamo.
Twagerageje gushakisha uko twavugana na muganga wapimye umwana ariko tuza gusanga atagikorera ku Bitaro bya Kinazi yakoreragaho igihe yasuzumaga uwo mwana.
Nikuze Marie, nyina w’umwana, we avuga ko atazi ko n’urubanza rwabaye kuko abo yagejejeho ikibazo ngo batamubwiye ko bagikurikiranye n’aho baba barakigejeje.
Ashimangira ko umwana we, gusambanywa byatumye adindira mu masomo kuko ku
myaka 11 afite ubu yasubuye mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza, ndetse akaba akunze no kugira ihungabana iyo abonye uwamusambanyije.
Yanditswe na Jean Claude Ndayishimye, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.
