Ubuyobozi mu karere ka Rubavu bwagaragaje urusyo rusimbura urwo Perezida Kagame yari yahaye abaturage bo mu gace ka Mbugangari mu Mujyi wa Gisenyi, rukarigiswa.
Uru rusyo rweretswe umunyamakuru w’Izuba Rirashe, kugeza ubu ruherereye
mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Mbugangari.
Hanerekanwe kandi urundi rusyo abayobozi bavuga ko ari rwo rwari rwatanzwe na
Perezida Kagame ariko rukabura ubushobozi bwo gukora.
Gusa abaturage bavuga ko urwo rusyo rwapfuye atari rwo Perezida yaboherereje; ko
ahubwo rwaguranwe n’abayobozi bakabaha urupfuye.
Bavuga ko urusyo bahawe n’Umukuru w’Igihugu barumurikiwe bararubona, nyuma ubuyobozi bubazanira urundi, bakavuga ko urw’Umukuru w’Igihugu yabahaye rwagurishijwe n’abayobozi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Urusyo rushya n’urushaje rutavugwaho rumwe, zombi ziri mu kazu gato k’icyumba
kimwe gaherereye muri aka kagari ka Mbugangari ari na ho umunyamakuru yazisanze.
Ikibazo cy’irigiswa ry’urusyo Perezida w’u Rwanda yahaye abaturage, cyashyizwe ahagaragara n’itangazamakuru mu mwaka wa 2012, nyuma y’imyaka 9 rutanzwe ariko abaturage batarubona.
Intara y’Iburengerazuba yategetse Akarere ka Rubavu kurwishyura, kagasigara gakurikirana abayobozi babigizemo uruhare, ariko abaturage ntibakomeze guhera mu gihirahiro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mbugangari, Javan Gasominari ni we wagiye kwerekana aho urusyo rwishyuwe ruherereye.
Mu kuhagera twahasanze abaturage benshi barimo gukoresha urwo rusyo, ku maso
yabo no mu mivugire yabo bakagaragaza ko bishimiye kuba barubonye.
Mukansanga Epiphanie twahamusanze yaje gushesha imyumbati. Aragira ati “Uru
rusyo ubu ruradufasha cyane nubwo ari ruto, hari ibyo rudasya nk’ibigori, kugeza ubu biracyari ikibazo gusa sinabura kwishima ko twarubonye ariko bitewe n’ubuvugizi mwadukoreye.”
Mukansanga avuga ko abayobozi bari baragize uruhare rukomeye mu kunyereza
igikoresho Umukuru w’Igihugu yari yarabageneye ngo bakomeza gukurikiranwa kuko bitanga isura mbi.
“Iyo Perezida Kagame agiye gusura abaturage hari ibyo bamusaba, hari na we ibyo
abagenera, iyo rero bigiye mu bayobozi gusa bituma bamwe mu baturage duta icyizere
twari dufite.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka kagari we yabwiye iki kinyamakuru ko amafaranga yishyurwa n’abaje gushesha “ashyirwa kuri konti y’abaturage twafunguye, akazajya afasha abaturage batishoboye.”
Nubwo uyu muyobozi na we avuga ko uru rusyo rwaje rusimbura urwo Perezida Kagame yari yaratanze, gusa we abyita ko urwo Perezida Kagame yari yaratanze ngo rwaje
rukabura ubushobozi, bigatuma Akarere kagura urundi.
Naho Umuyobozi mushya w’Akarere ka Rubavu Sinamenye Jérémie, we yabwiye Ikinyamakuru Izuba rirashe ko akiri mushya, gusa ngo kuba aba
baturage bavuga ko iki gikoresha kidafite ubushobozi busya ibigoro ngo agiye kugikurikirana.
Akarere kakunze kuvugwamo ibibazo bijyanye no gukoresha nabi umutungo wa rubanda,
byanatumye uwari umuyobozi wako Bahame Hassan n’uwari noteri w’Akarere Judith Kayitesi batabwa muri yombi.
Bombi bari bakurikiranweho icyaha cyo kwakira rusa, gusa Bahame Hassan yaje kugirwa
umwere naho Judith Kayitesi we ahamwa n’icyaha ndetse akatirwa gufungwa imyaka ine no gutanga ihazabu ya miliyoni umunani z’amanyarwanda.
Yanditswe na James Habimana, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.