Inama ya Komite ya Politiki y’Ifaranga (Monetary Committee Policy: MPC) yateranye kuri uyu wa 6 Gicurasi, yemeje ko urwunguko rwa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) rugananywaho 0,5%.
Byatangajwe na Guverineri wa BNR, Rwangombwa John, wabwiye abanyamakuru ko igabanuka ry’urwunguko rwa BNR riri mu rwego rwo kugira ngo amabanki yongere inguzanyo ku bikorera.
Urwo rwunguko ruzwi mu Cyongereza nka Central Bank Rate, ni urwunguko Banki y’Igihugu iheraho inguzanyo amabanki, rukaba kimwe mu bintu by’ingenzi bizirikanwa muri Politiki y’Ifaranga. Kuri iyi nshuro rwavanwe kuri 5,5% rugirwa 5%.
Guverineri Rwangombwa yavuze ko rwagabanutse hagamijwe “gukomeza gushyigikira amabanki uko yongera imyenda itangwa ku bikorera kugira ngo dukomeze kureba uko ubukungu bw’igihugu cyacu bwagenda buzamuka.”
Yunzemo ati, “N’umuvuduko w’ibiciro ku masoko (inflation) ubu uri hasi cyane, nta kibazo kuba twamanura urwunguko rwa Banki Nkuru y’Igihugu.”
Banki Nkuru y’Igihugu isobanura ko umuvuduko w’ibiciro ku masoko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2019 wari kuri 1%, bikaba biteganyijwe ko uzamuka ukagera kuri 3% mu mpera z’uyu mwaka.
Kumanura urwunguko rwa Banki Nkuru y’Igihugu byitezweho kuzamura ubwinshi bw’inguzanyo zihabwa abikorera bafatwa nk’inkingi mwikorezi muri Gahunda y’Igihugu y’Iterambere Rirambye (NST1), yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2017 ikazagera 2024.
Inguzanyo zatanzwe n’ibigo by’imari ku bikorera mu gihembwe cya mbere cya 2019 zazamutseho 24,9% ugererenyije n’uko zari zaramanutse mu gihembwe cya mbere cya 2018, aho zari ku ijanisha rya -7.4%.
Rwangombwa asobanura iryo zamuka rikomeza gushimangirwa binyuze mu kumanura urwunguko rwa Banki Nkuru y’Igihugu “dushyigikira ko ibigo by’amabanki byakomeza gutanga inguzanyo ku bikorera kugira ngo bishyigikire iterambere ry’igihugu cyacu.”
Rwangombwa yavuze kandi ko amakuru yihuse agera ku Nama ya Komite y’Ifaranga agaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda mu gihembwe cya mbere cya 2019 bwazamutse neza bugera kuri 12,2% ugereranyije na 11,6% mu gihembwe cya kane cy’umwaka ushize.
Ubukungu bw’u Rwanda ntibujegajega
Guverineri Rwangombwa mu kiganiro yahaye abanyamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa 6 Gicurasi 2019, yasobanuye uko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze, n’icyerekezo bujyanwamo mu bihe biri imbere.
Imyanzuro y’inama y’Akanama gashinzwe Kutajegajega kw’Urwego rw’Imari (Financial Stability Committee: FSC) yateranye kuwa 5 Gicurasi 2019, yerekana ko urwego rw’imari rw’u Rwanda ruhagaze neza, nk’uko Rwangombwa abihamya.
Ako kanama gashinzwe kutajegajega kw’urwego rw’imari, ni akanama gakurikirana kakareba niba ibigo by’imari bifite imari shingiro ihagije ku buryo bibasha guhangana n’ibibazo iyo ari byo byose, harimo kureba niba ibyo bigo bifite amafaranga ahagije yo kuba hagize ikibazo cy’abantu bashaka amafaranga bayabona.
Ikindi ako kanama gakora, nk’uko Rwangombwa abivuga, ni ukureba ko inguzanyo zitangwa ziba zimeze neza, hatari nyinshi zitishyurwa, kuko inguzanyo zitishyurwa ziteza ikibazo mu rwego rw’imari zikanatuma amabanki yisanga mu bihombo iyo zibaye nyinshi.
Nyuma yo gusuzuma iterambere ry’urwego rw’imari, Guverineri wa BNR, Rwangombwa John, yabwiye itangazamakuru ko “mu gihembwe gishize, twabonye ko imitungo y’amabanki, imitungo y’ibigo by’imari iciriritse n’ibigo by’ubwishingizi, yose yarazamutse ku gipimo cya 13,1%.”
Yunzemo ati, “Ikindi ni ku nguzanyo ziba zatanzwe, inguzanyo zitishyurwa neza ku mabanki twasanze uko byari bimeze mu gihembwe cya 3 cy’umwaka ushize n’ubu ari ko bimeze, ziri 6,8%. Ntabwo byagabanutse wenda uko twakabyifuje ariko kuba bitaranazamutse na byo bitanga icyizere ko nta kibazo kindi byagombye guteza ku rwego rw’amabanki. Ku rwego rw’ibigo by’imari iciriritse byo byaragabanutse, biva ku 8,8% bijya kuri 7,2%.”
Guverineri Rwangombwa kandi yakomoje ku nyungu y’ibigo by’imari nk’izingiro ry’iterambere rirambye ryabyo, avuga ko na zo zagenzuwe mu kureba niba ubucuruzi ibyo bigo bukora buzaramba, avuga ko basanze urwunguko rw’ibigo by’imari rwarazamutse.
Ati, “ Natanga urugero nko ku mabanki aho urwunguko rwazamutse rukava kuri miliyari 9,2 rukagera kuri miliyari 16,1mu gihembwe gishize” cya mbere cy’umwaka wa 2019.
Mu kwanzura, Rwangombwa yashimangiye ko urwego rw’imari rw’u Rwanda rutajegajega, avuga ariko ko hari imbogamizi irimo kuganirwaho n’inzego zitandukanye, ijyanye n’ukuntu amabanki agaruza imitungo aba yafashe nk’ingwate iyo atanga imyenda.
Rwangombwa yavuze ko hari ubwo igiciro kiba cyatanzwe umuntu atanga ingwate usanga iyo banki igiye kugurisha iyo ngwate cyagiye hasi, ati, “Ibyo ni ibintu rero twemeje ko dushyiramo imbaraga tugakorana n’izindi nzego kugira ngo icyo kibazo kibe cyakemuka.”
Yanditswe na Janvier Popote, itangazwa bwa mbere n’Imvaho Nshya.