Maze iminsi ntembera mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda. Nta n’imwe ntagezemo muri mu kwezi gushize. Udupfukamunwa twambarwa cyane mu mijyi, wagera mu byaro ugasanga abatwambaye ari bake nk’uko uza kubibona muri iyi video. Iragaragaza amashusho yafashwe mu bihe bitandukanye mu turere twa Gatsibo, Kirehe na Rutsiro mu kwezi gushize kwa Karindwi. Abaturage benshi ntibambara udupfukamunwa. Mu itsinda ry’abantu nk’icumi utangazwa no kubonamo nk’umwe cyangwa babiri gusa bambaye agapfukamunwa. Gusa iyo baremye isoko cyangwa bagiye kwaka serivisi ku biro by’ubuyobozi agapfukamunwa barakambara, nk’uko amakuru dufite abigaragaza. Ni ukuvuga ko umuntu ashobora kugendana agapfukamunwa mu mufuka, akakambara ageze ku murenge cyangwa ku kagari, cyangwa ku kigo nderabuzima. Kwambara agapfukamunwa ni ingenzi igihe cyose ugiye ahantu hari abandi, kandi ukibuka gushyira intera ya metero hagati yawe n’uwo muri kumwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya koronavirusi. Ni ukukambara neza kandi, ukagenzura neza ko wapfutse umunwa n’amazuru kuko hari abapfuka umunwa gusa, cyangwa ugasanga yanakambaye ku kananwa. Reba video uyisangize n’abandi, dukomeze duhanahane amakuru yadufasha gukumira ikwirakwira ry’ubwandu bw’iki cyorezo.