Ba Perezida Magufuli na Uhuru Kenyatta ntibajya bakunda kuvuga mu ruhame ibibazo biri hagati y’ibihugu byabo, bakunda kwitana ABAVANDIMWE

Icyo gihe bwa mbere Kenya yakumiriye amakamyo agera kuri 78 avuye muri Tanzania yerekeza muri Kenya. Ibi byababaje Tanzania na yo ifata icyemezo cyo kwangira amakamyo avuye muri Kenya kwinjira yo.

Tariki ya 29 Nyakanga 2020 mu muhango wo gushyingura uwahoze ari Umukuru w’igihugu cya Tanzania, William Benjamin Mkapa igihugu cya Kenya nta ntumwa cyari gifite muri uwo muhango.

Amakuru yacicikanye yavuze ko intumwa za Kenya zari ziyobowe n’Umuyobozi wa Sena zangiwe kwinjira muri Tanzania.

Ngo ibi bikaba byaratewe no kuba ku rutonde rw’ibihugu 11 Kenya yemereye ko byakomorerwa gukora ingendo yo kuva tariki ya 01/8/2020 Tanzania ntirimo.

Iki gihugu na cyo kikaba cyarahise kinambura Kenya uruhushya rw’uko indege za sosiyete itwara abagenzi Kenya Airways yakoresha ibibuga by’indege bya Tanzania urugero nk’igihe iba itwaye abakerarugendo bavuye muri Kenya baje muri Tanzania gusura ahantu nyaburanga nk’umusozi wa Kilimanjaro n’ibirwa bya Zanzibar.

Kenya na Tanzania bisangiye byinshi

Ibi bihugu byombi ni ibihugu bifite byinshi bihuriyeho kuko bihana imbibi, bihuje ururimi rw’Igiswahili hakaba n’amoko y’abaturage abarizwa mu bihugu byombi urugero ni ubw’Aba-Masayi.

Tanzania na Kenya binafite imihanda ya gariyamoshi bihuriyeho, Kenya ikaba inohereza cyane muri Tanzania ibicuruzwa by’ibikoresho byo mu rugo, ibyo mu bwubatsi, no gucuruza serivisi nk’iz’amabanki nka KCB na Equity Bank.

Tanzania yo yohereza muri Kenya akenshi ibicuruzwa by’ibinyampeke, ibiribwa by’amatungo n’ibindi.

Si ubwa mbere bene aya makimbirane abayeho

Amakimbirane hagati y’ibi bihugu ntabwo ari ubwa mbere abayeho. Mu myaka ya za 1970 na bwo habayeho amakimbirane hagati ya Kenya na Tanzania yanatumye habaho isenyuka ry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) muri 1977,  umuryango wari  umaze imyaka 10 ushinzwe.

Icyo gihe Kenya nk’igihugu cy’igihangange nk’uko tubisoma cyavugaga ko cyahabwa imyanya myinshi mu miyoborere y’uyu muryango.

Hariho kandi no kutumvikana kubera ko Kenya yari mu murongo w’ibihugu bigendera ku mahame ya Gikapitalisiti naho Tanzania ikagendera ku mahame ya Gisosiyalisiti.

Prof.Herman Musahara, impuguke mu bukungu izobereye Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba avuga ko kutumvikana hagati y’ibihugu ari ibintu bisanzwe ko atari ubwa mbere bibayeho.  Prof.Musahara akaba asanga ibiri kuba bishingiye ku bibazo biri guterwa n’icyorezo cya coronavirus.

Agira ati: “Nubwo ibibazo byaba bihari Abayobozi baricara bakabicoca. N’ubu ejobundi Umukuru w’urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere muri Tanzania atangaje ko ahagaritse uruhushya bari bahaye Kenya rwo kuba indege zabo zagwa muri Tanzania, ku mpande zombi baraganiriye.”

Prof.Herman Musahara  akomeza avuga Umuyobozi w’urwego rw’ubwikorezi mu kirere mu gihugu cya Kenya yasobanuye ko nubwo Tanzania itari mu bihugu byakomorewe gukora ingendo muri Kenya, abavuye muri Tanzania bemerewe na bo kuza muri Kenya ariko bo bagategekwa kumara nibura iminsi 14 mu kato mu gihe abavuye muri biriya bihugu 11 byo batazajya bajya mu kato kubera ko imicungire y’icyorezo cya coronavirus yizewe neza.

Iyi mpuguke  isanga bikwiye kumvikana neza ko nubwo imibanire y’ibihugu ari ngombwa, ariko hakwiye ingamba zihamye zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus hagati y’ibihugu kuko ikwirakwira ryayo ryambukiranya imipaka.

Ku ruhande rwa Prof. Pacifique Malonga wabaye igihe kinini muri Tanzania, akanahakora imirimo itandukanye yo ku rwego rwo hejuru avuga ko aya makimbirane ari hagati ya Tanzania na Kenya atatuma ibi bihugu byombi birwana kuko ari ibihugu bifitanye igihango.

Prof. Malonga agira ati: “Ibi bihugu bifitanye amateka maremare kuva mu gihe cy’Ubukoloni kugera mu gihe cy’ubwigenge. Kenya na Tanzania ni byo bihugu byatangije umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba uza kugeraho urasenyuka ariko kubera ubucuti bw’ibi bihugu byatumye uyu muryango wongera kuzuka. Habaho ko yenda umusirikare wo ku mupaka wa Tanzania n’uwo ku mupaka wa Kenya barasana, ariko ntibyagera aho guteza ikibazo cy’intambara hagati ya Kenya na Tanzania. Ibi ni ibintu bito abantu bakemura.”

Imyitwarire y’igihugu cya Tanzania ku micungire y’icyorezo cya Coronavirus yagiye yibazwaho cyane dore ko icyo gihugu kitigeze gitegeka abaturage guhindura imyitwarire nyuma yo kwaduka kw’iki cyorezo.

Bitewe n’ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo mu bindi bihugu, Tanzania yagiye igirana ibibazo ku mupaka n’ibihugu by’ibituranyi nk’u Rwanda, u Burundi, Uganda na Kenya.

Mu gihe hafi ku isi yose aho icyorezo cya Coronavirus cyageze bagaragaza buri munsi imibare y’abanduye bashya, abakize n’abapfuye, Tanzania yo iheruka kugira imibare igaragaza muri Mata 2020.

Isooko: Umuseke

LEAVE A REPLY