Yakomeje kuvuga ko abantu badakwiye kumutandukanya na Magufuli yabereye Visi-Perezida, ariko biragoye kuko imyanzuro afata Magufuli yayamaganye inshuro zitabarika.
Perezida Samia Suluhu Hassan uyobora Tanzania kuva muri Werurwe 2021 nyuma y’urupfu rwa Dr John Joseph Pombe Magufuli, yakingiwe Covid-19 kuri uyu wa 28 Nyakanga 2021.
Si we gusa wafashe doze ya mbere. Hari n’abandi bayobozi bakuru muri Leta barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Liberata Rutageruka Mulamula na we wakingiwe.
Perezida Samia yagize ati, “Uyu munsi dutangiye gukingira, turabizi ko inkingo ari nke ugereranyije n’abazikeneye nubwo hari n’abatazishaka ariko ni bo bake, abantu barambaza ngo twe tuzakingirwa ryari?”
Yunzemo ati, “Ndizeza abakeneye gukingirwa ku bushake ko tuza gukora ibyo bwabaga babone inkingo, gukingirwa ni ukubyiyemeza kandi bisaba kwizera”
Perezida Magufuli yari yararahiye ko atazemera ko inkingo za Covid-19 zigera muri Tanzania, avuga ko inkingo z’abazungu ziba zigamije kwangiza Abirabura.
Yatanze urugero rw’inkingo ngo zigeze guhabwa abana b’abakobwa bafite munsi y’imyaka 14 ngo ni izo kubarinda kanseri y’inkondo y’umura, kumbe ari izo gutuma batabyara.
Magufuli yagaragaye kenshi avuga ko Covid-19 nta yiri muri Tanzania, avuga ko yatsinzwe mu izina rya Yesu kubera amasengesho yakozwe mu gihugu hose.
Yashishikarije abaturage kutambara udupfukamunwa, ndetse ntiyigeze agaragara yambaye agapfukamunwa imbere mu gihugu, usibye rimwe ari mu ruzinduko muri Uganda.
Yijeje abaturage ko atazigera abashyira muri Guma mu Rugo, asobanura ko Tanzania ari inzira inyuzwamo ibicuruzwa bijya mu bihugu 8, ko itazafunga imipaka yayo.
Nyuma y’urupfu rwe rwanahujwe no kuba yari abangamiye inyungu z’abakomeye nubwo nta gihamya yashoboraga gutangwa, igihugu ubu cyafashe undi murongo.
Madame Sulu Hassan agifata ubutegetsi ngo ayobore imyaka ine Magufuli yari asigaje, yashyizeho itsinda ryo kwiga ibijyanye na Covid-19, riyobowe na Prof Said Aboud.
Komisiyo ya Aboud yaje gukora raporo yemeza ko muri Tanzania hari Covid-19 kandi ko Leta ikwiye guhagurukana ingoga igahangana n’iki cyorezo gikomeje kuyogoza Isi.
Ubwo ariko mbere yaho Tanzania ikaba yarasabye inguzanyo mu Kigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) ntiyayihabwa, IMF ivuga ko itafasha igihugu gikerensa Covid-19.
Tanzania yiyunze ku bihugu bikeneye inkingo za Covid-19 binyuze mu bufatanye bwa Covax, ndetse umusaruro wo gusaba inkingo watangiye kwigaragaza.
Inkingo za Johnson & Johnson zisaga miliyoni zagejejwe muri Tanzania kuwa 26 Nyakanga 2021, gahunda ihari ikaba ari ugukingira abaturage bose babyifuza.
Izo nkingo zatanzwe na Leta zunze Ubumwe z’Amerika, zakiriwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Dorothy Gwajima ku Kibuga cy’indege cya Julius Nyerere International Airport.
Nyuma y’iminsi ibiri, gukingira byahereye mu bayobozi bakuru barimo Perezida wa Repubulika. Hakingiwe na Mizengo Pinda wahoze ari Minisitiri w’Intebe, n’umugore we.
Umuhango wo gukingira aba bayobozi wabereye muri Perezidansi ya Repubulika i Dar es Salaam, aho abanyamakuru bawukurikiranye babwiwe ko na bo bashaka bafata urukingo.
Abaturage ku mbuga nkoranyambaga bashimye Leta ko yavuye ku izima ikemera inkingo, abandi bavuga ko ari ishyano igihugu kigushije nyuma y’urupfu rwa Magufuli.
Nyuma yo gukingirwa, Perezida Samia yavuze ko uru ari urukingo rwa gatandatu afashe, asobanura ko inkingo ari ingenzi nubwo zagira ingaruka runaka.
Ati, “Mu mubiri wanjye uru rukingo ni urwa gatandatu, twakingiwe kuva mu mashuri abanza, inkingo zaramfashije kugeza uyu munsi.”
“Kiriya gihe hari abasaza babitubujije ariko ku ishuri bakadukingira ku ngufu, yego hari ingaruka z’urukingo kuko hari ababyimbiwe n’uyu munsi bafite inkovu ariko inkingo zaradufashije.”
Uyu munsi Minisitiri w’Intebe Kassim Majaliwa, na we yatangaje ko agiye gufata urukingo rwa Covid-19, kugira ngo yereke Abatanzania ko inkingo zitangwa zizewe.
Mu gihe abatizeye inkingo bahari cyane muri Tanzania, cyane ko Nyakwigendera Magufuli yababuriye kenshi ko atari nziza ku buzima bwabo, Perezida Suluhu yababwiye ati,
“Ndi mama w’abana bane, ndi nyirakuru w’abuzukuru benshi bankunda kandi nanjye ndabakunda cyane, ndi umugore nkaba n’umuyobozi w’igihugu ndetse nkaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Igihugu, ni gute nakwiyahura mfite izo nshingano zose n’abantu benshi bantezeho amakiriro?”
Yunzemo ati, “nemeye gukingirwa ku bushake bwanjye mbizi ko mu mubiri wanjye harimo inkingo maranye na zo imyaka 61.”
Tanzania ituwe n’abaturage Miliyoni 55. Biteganyijwe ko abafite imyaka yo gufata inkingo bose bakingirwa haherewe ku bahura n’abaturage benshi.
Iyi video irakwereka uko umuhango wo gukingira wose wagenze
Mu yandi makuru, u Bushinwa na bwo bwahaye Tanzania inkingo ibihumbi 100 za Covid-19 kuri uyu wa 28 Nyakanga, zakiriwe na Ambasaderi Mbelwa Kairuki i Beijing.