Umuforomo wo ku Bitaro by’Akarere bya Ntcheu muri Malawi yatawe muri yombi na Polisi ashinjwa gutuka Umukuru w’Igihugu, Lazarus Chakwera.
Harry Namwaza, Umuvugizi wa Polisi Wungirije, yatangaje ko uyu muforomo yafashwe nyuma yo gutuka Perezida ku rubuga rwa WhatsApp.
Ku Cyumweru tariki 1 Gicurasi 2022, ngo ni bwo uyu muforomo yatutse Perezida ubwo baganiraga ku kibazo cy’ubukungu bwa Malawi butifashe neza.
Bivugwa ko uyu muforomo yanenze Perezida, hanyuma umuyobozi w’urwo rubuga (admin) afata ‘screenshot’ ayoherereza umunyepolitiki, wahise na we ayoherereza Polisi.
Si ubwa mbere umuturage muri Malawi atawe muri yombi ashinjwa gutuka umuyobozi muri Leta.
Mu cyumweru gishize uwitwa Dauka Manondo w’imyaka 51 y’amavuko, yafunzwe azira gutuka Minisitiri w’Umurimo Vera Kamtukule, kuri WhatsApp.
Perezida Chakwera ari ku butegetsi nyuma yo gutsinda Peter wa Mutharika wari ubusanzweho mu matora yabaye muri 2019.
Umwaka ushize muri Malawi habaye imyigaragambyo yamagana izamuka ry’ibiciro, ibura ry’akazi, ruswa n’icyenewabo.
Abigaragambya basabaga Perezida Chakwera kubagezaho ibyo yabijeje yiyamamaza, birimo guhanga imirimo miliyoni, kubaha amazi meza n’amashanyarazi.
Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka, Perezida Chakwera yasheshe Guverinoma yose kubera ruswa, avuga ko atakomeza gukorana n’abaminisitiri bimakaza ruswa.
Banki y’Isi ivuga ko Malawi ituwe n’abaturage miliyoni 18, ikiri mu bihugu bya mbere byazahajwe n’ubukene ku Isi.
Ubukungu bwa Malawi bushingiye ahanini ku buhinzi n’ubworozi butanga akazi kuri 80% by’abaturage, nk’uko bitangazwa na Nation Africa.
Gukorera ubucuruzi muri Malawi bikomeje kugorana, ndetse ishoramari na ryo ntibyoroshye kurihakorera kubera ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi.
Mu Kuboza 2021 Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) cyaburiye Malawi ko ikwiye gushyiraho ingamba zituma ibasha kwishyura ideni igifitiye.