Sharangabo Jean de Dieu ni umugabo w’imyaka 40 y’amavuko, utuye ku Kimironko mu Mujyi wa Kigali, warokowe n’Inkotanyi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Jenoside yabaye iwabo batuye i Nyamata mu Karere ka Bugesera, isiga ari we wenyine usigaye mu muryango w’abana 17, akababazwa n’abahakana ko Jenoside yabayeho.

Abavuga ko Jenoside itabayeho yibaza aho babikura n’icyo babishingiraho mu gihe hari inzibutso zishyinguyemo imibiri y’Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside.

Abavuga ko ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ari ryo ryatumye Jenoside yakorewe Abatutsi iba, avuga ko birengagiza nkana kuko na mbere yaho Abatutsi bicwaga.

Avuga ko ubwo yari yihishe mu rufunzo rwa Mwogo mu Bugesera, umusore bari bihishe hamwe Interahamwe zamuvumbuye zimukata ururimi ziramwica.

Hari n’abana bicwanye na ba nyina; ababyeyi babo babanje kujombwa ibisongo mu bitsina mbere yo kubica, ibintu avuga ko atazibagirwa mu buzima bwe.

We Interahamwe zamugezeho ziravuga ngo zirarushye, zimutegeka kwijugunya mu mugezi, yijugunyamo amazi aramutembana ariko ku bw’amahirwe ntiyapfa.

Yakangutse ari hakurya y’umugezi hari umuntu urimo amukanda ngo aruke ayo mazi, ariko ngo amuheruka ubwo, ntiyongeye kumubona mu myaka 27 ishize.

Yavuye i Bugesera agenda yihishahisha kugeza ageze i Nyanza ya Kicukiro ari ho Inkotanyi zamurokoreye, zisanga ari hagati mu mirambo y’abahiciwe mu minsi ya mbere ya Jenoside.

Kurikira ikiganiro yahaye Popote TV

LEAVE A REPLY