Iyi nzu ni iyo mu Karere ka Bugesera, rwiyemezamirimo yagiye zitaruzura (Ifoto/Ububiko).

Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kwegurira Minisiteri y’Ingabo amasoko yose yo kubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisiteri y’ingabo z’igihugu (MINADEF), biciye mu rwego rwayo rushinzwe imyubakire ni  yo yonyine yemerewe iri soko mu gihugu. 

Amasezerano aha ubushobozi MINADEF bwo gufata iri soko, yasinywe mu cyumweru gishize hagati ya Minisiteri y’Ingabo, Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.

Mu kiganiro cy’umwihariko ikinyamakuru izuba rirashe cyagiranye n’ubuyobozi bwa  Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), uru rwego rwavuze ko nta yindi ngamba yagombaga gufatwa kuko izakoreshejwe zose zakomeje kunanirana kandi abarokotse Jenoside bagakomeza guhura n’ibibazo bya ba rwiyemezamirimo.

Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha amakuru n’ubuvugizi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Ladislas Ngendahimana, yavuze ko nyuma yo kubona ikibazo cy’abarokotse Jenoside batubakirwa, abandi bakaba barubakiwe ariko amazu agasenyuka hadashize kabiri, ari bwo ingamba zaje gutekerezwaho na Leta kandi isanga ku bufatanye na Minisiteri y’ingabo hashobora kuboneka umuti urambye cyane cyane ngo hashingiwe ku bumenyi bw’ingabo n’ibyo zakoze.

Ngendahimana aragira ati “Byaje kugaragara ko mbere na mbere RDF ifite ibikoresho bihagije, icya kabiri dusanga ingabo z’igihugu nk’abantu bashoboye gutanga ubuzima bwabo bakarwana urugamba bagahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi,  batabura ubushake bwo gufasha abo bantu (abarokotse Jenoside) kubona ahantu baba kandi heza.”

Yakomeje agira ati “Ikindi twaje gusanga RDF  nk’urwego rufite imyitwarire ihagije kandi yizewe mu isi hose bitari no mu Rwanda gusa, bo badashobora kwihanganira ko hagira umuntu  n’umwe mu bakozi b’urwo rwego wajya gukora umurimo ngo awusondeke, cyane cyane nko mu murimo w’abacitse ku icumu rya Jneoside.”

MINALOC ivuga ko mu kuba isoko ryahawe MINADEF gusa nta tegeko ryishwe.

Ngendahimana uvugira MINALOC yabwiye Izuba Rirashe ati, “Ni nk’uko n’ubundi byemewe ko minisiteri ishobora gutanga isoko ariko ntiricishwe mu ipiganwa, ahubwo bakavuga bati kubera ko ibintu tugiye gukora byihutirwa icyo gihe urwo rwego rubisaba minisitiri nawe agatanga ibaruwa ibishyigikira bakabijyana mu kigo gishinzwe kugenzura iby’amasoko (RPPA), noneho na yo iyo imaze kubyemeza urwego rutanga isoko bidapiganiwe bakariha umuntu umwe.”

MINALOC  kandi ivuga ko kuba ba rwiyemezamirimo barimwe aya masoko cyane cyane ngo si uko babavanyemo icyizere ahubwo hari byinnhi bagendeyho.

Aragira ati “Si uko abandi tutabizeye ariko ni uko twasanze mu gukoresha abasirikare harimo icya mbere ko imirimo izajya yihuta, icya kabiri hakabamo ko imirimo izahenduka, icya gatatu  nk’urwego rwahagarirse Jenoside rukwiye no kugira uruhare rukomeye mu gukurikirana abo bakecuru.”

Ubu ngo amafaranga agenewe kubakira abarokotse Jenoside FARG izajya iyacisha mu ngengo y’imari y’uturere ariko akarere ntikagomba kujya gashaka rwiyemezamirimo wundi, ahubwo akarere kazajya gakorana amasezerano yo kubaka izo nzu na minisiteri y’ingabo.

Hari byinshi byitezwe muri RDF

MINALOC kandi yongeye kuvuga ko  nubwo FARG yaba idafite amafaranga, bitazabuza ko imirimo yo kubakwira aba bantu itazajya ikorwa.

Ngo ahagaragaye ko hari amazu yangiritse, Akarere kazajya kagaragaza ibikenewe gusana babihe uru rwego rwa gisirikare kandi bihite bikorwa vuba.

Akarere kandi ni ko kagomba gushyira mu byiciro amazu y’abarokotse ukuntu ameze, bagaragaze icyiciro cy’abategereje kubakirwa, icy’amazu ameze nabi cyane n’andi akenewe gusanwa.

MINALOC ivuga ko Akarere gashobora kuba kadafite amafaranga uyu munsi yo kwishyura RDF ariko ngo bagashobora kugirana amasezerano ko kubaka ayo mazu, noneho mu ngengo  y’imari ikurikira RDF ikaba ari bwo yishyurwa.

Ibi ngo biragoye kuba rwiyemezamirimo wundi yakwemera ko yubaka akazishyurwa undi mwaka.

Yanditswe na James Habimana, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.

LEAVE A REPLY