Ambasaderi Omar Daair uhagarariye inyungu z'u Bwongereza mu Rwanda

Omaar Dair uhagarariye u Bwongereza mu Rwanda arahakana ko ari we wohereje ubutumwa buvuga ko mu Rwanda uburenganzira bw’ikiremwamuntu butubahirizwa.

Ni ubutumwa bwoherejwe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda busaba ko u Bwongereza butohereza abimukira mu Rwanda kuko atari ahantu heza.

Mu bitangazamakuru byatangaje iyo nkuru harimo na BBC Gahuzamiryango, igitangazamakuru cy’u Bwongereza, ishami ryacyo ry’Ikirundi n’Ikinyarwanda.

Omar Daiir arashimangira ko atari we wohereje izo nyandiko, dore ko zoherezwa atari yagatangira guhagararira u Bwongereza mu Rwanda.

Byaba bivuze ko Jo Lomas wamubanjirije ari we wazohereje, kuko ari we wari Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda mu gihe zoherejwe.

Izo nyandiko zahishuwe na BBC zivuga ko mu mwaka ushize ari bwo Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda (utatangajwe amazina) yoherereje ubutumwa bw’akazi (memo) Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ayigira inama yo kutagirana amasezerano n’amwe n’u Rwanda ku basaba ubuhungiro.

Ambasaderi yanenze uburyo u Rwanda rwitwara ku burenganzira bwa muntu n’uburyo inzego z’umutekano zikoresha “imbaraga z’umurengera”, aburira ko amasezerano ashobora “guteza ibibazo ku izina ryiza [ry’Ubwongereza] no kugira ingaruka ku bushobozi bwacu, nk’uko bugenwa n’abaminisitiri, bwo kubaza ubutegetsi [bw’u Rwanda] ibibazo bigoye”.

Omar Dair avuga ko izo nyandiko zo muri Gashyantare na Gicurasi 2021 ataba ari we wazohereje mu gihe yatangiye inshingano mu Rwanda muri Nyakanga 2021.

Akavuga ariko ko ari ibisanzwe ko abayobozi b’u Bwongereza bagira inama Guverinoma yabo iyo ishaka gushyiraho politiki runaka.

Yunzemo ko Abaminisitiri b’u Bwongereza bavuze kenshi ko u Rwanda ari igihugu kizwiho kwakira neza abasaba ubuhungiro.

Uyu mugabo yasoje ubutumwa bwe yanyujije kuri Twitter avuga ko u Bwongereza buzashyira mu bikorwa gahunda yabwo yo kohereza abimukira mu Rwanda “mu rwego rwo gusenya ubucuruzi bw’ibico by’abagizi ba nabi no kurokora ubuzima”

Uwitwa Serial Tweeper yabajije Omar niba bivuze ko ubwo butumwa bunegura u Rwanda bwaroherejwe n’uwamubanjirije Jo Lomas ariko ntiyahabwa igisubizo.

Yibazaga uburyo Jo Lomas yaba aherutse kwandika avuga ko yishimiye kugaruka mu Rwanda mu nama ya CHOGM niba u Rwanda arufata nk’igihugu kibi.

Anthony Rugero we yabwiye Omar ko nta mpamvu yo gusobanura ko atari we wabikoze, amusaba we kuvuga uko abona ibintu noneho habeho kugereranya.

Umusesenguzi Gatete Ruhumuliza yunzemo, abwira Omar ko ubwo butumwa butoherejwe na we ubwe, ariko ko bwoherejwe na ambasade, amubaza icyo gukwiza impuha bimaze.

Usibye Umuryango w’Abibumbye n’abanyepolitiki bo mu Bwongereza ndetse n’imiryango ya sosiyete sivili banenze gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, no mu Rwanda hari ababyamaganye.

Ishyaka rya Green Party ryavuze ko iyo gahunda idakwiye, abandi bavuga ko u Rwanda rwishakira amafaranga kuko yari iherekejwe n’amapaundi, ariko u Rwanda rukomeza gushimangira ko rudakora ubucuruzi bw’abantu.

U Rwanda mu bihe bitandukanye rwashimangiye ko kwakira abimukira bava mu Bwongereza biri mu rwego rwo gutanga umusanzu mu gushakira umuti ikibazo cy’abimukira cyakomeje kuba agatereranzamba.

Umusesenguzi Dr Bihira Canisius we, agahamya ko abamagana iyi gahunda babiterwa no kutamenya kuko nta gihugu azi cyubahiriza uburenganzira bwa muntu kurusha u Rwanda.

Dr Bihira yabwiye Popote TV ko amaze kuba mu bihugu 128 birimo u Bwongereza na Leta zunze Ubumwe z’Amerika, ngo nko muri Amerika birirwa barasa abantu, ibintu udashobora kubona mu Rwanda.

 

LEAVE A REPLY