Thursday, November 21, 2024
Authors Posts by Janvier POPOTE

Janvier POPOTE

1106 POSTS 0 COMMENTS
Nshimyumukiza 'Janvier Popote' afite Impamyabumenyi y'Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda muri 2013, mu Ishuri ry'Itangazamakuru n'Itumanaho.

Ashengurwa n’uko uwamukase igitsina adashyikirizwa ubutabera

Niyomukiza Ramadhan avuga ko yaciwe igitsina, kandi ko umugore w’imyaka 38 wamukoreye ayo mahano acyidegembya we ashirira mu bitaro aho arembeye. Gukatwa igitsina kw’uyu musore w’umwisilamu, w’imyaka 30, ubu byamuviriyemo ubundi burwayi bukomeye bwa kanseri yo mu maraso (Leukemia). Niyomukiza avuga ko kugira ngo ibi bijye...

Bugesera: Icuruzwa ry’abagore bata abagabo rirarimbanyije

Bamwe mu batuye Umurenge wa Ngeruka mu Karere ka Bugesera baremeza ko abagore bo muri aka gace bakomeje kujya kwicuruza ku bandi bagabo muri Uganda. Hari n’abiyemerera ko bataye abagabo babo mu bihe byashize bajya kwicuruza muri Uganda, hanyuma baragaruka. Bamwe mu bagore bo mu Murenge...

Bugesera: Abagabo bakubitwaga n’abagore barashima Imana

Bamwe mu bagabo bakubitwaga n’abagore umwaka ushize mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, barashima Imana ko ubu batagikubitwa kuko abagore ngo bahinduye imyumvire. Abagore batandukanye bakubitaga abagabo baravuga ko bamaze kubicikaho, nyuma y’uko ubuyobozi bubegereye bukabumvisha ko gukubita umugabo atari wo muti. Muri Werurwe...

Bamwe mu bakora imihanda bayikorana agahinda no kubura uko bagira

Batanga kwamburwa nk’impamvu nyamukuru ituma bubaka imihanda nabi, aho usanga umuhanda wubatswe ariko hadaciye kabiri ugasanga wajemo ibinogo. Kuri kwamburwa ngo hiyongeraho ruswa yo ku rwego rwo hejuru igaragara mu mitangire y’amasoko. Mpungarareba Donatien ukora mu rugaga rw’abikorera mu ishami rishinzwe abanyamuryango, yabwiye Izuba Rirashe ati,...

Amateka y’Ibere rya Bigogwe ryatikiriyeho abasirikari ku bwa Habyarimana

Ibere rya Bigogwe ryunamiye inkambi y’impunzi ya Nkamira iherereye mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu. Ni urutare ruri ku musozi, muri metero nke uvuye ku muhanda Musanze-Rubavu, mu cyahoze ari Komini Mutura. Iyo uruhagaze hejuru uba witegeye igihugu cya Kongo-Kinshasa. Uburebure bw’uyu musozi n’uburyo...

Gushyingura bisigaye bikosha, abatishoboye babikora by’amaburakindi

Iyo umuntu apfuye, ku gahinda ko kubura umuntu hiyongeraho gukenera amafaranga menshi kandi mu gihe gito kugira ngo imihango yo gushyingurwa ikorwe neza. Rimwe na rimwe abantu bafata imyenda muri banki izishyurwa mu gihe kitari gitoya. Abifite babasha gushyingura ababo nta kibazo cy’amikoro bahuye na cyo,...

Inzozi za Nyabutsitsi wigishije Kagame mu mashuri abanza

Umusaza Nyabutsitsi Augustin avuga ko yigishije Perezida Kagame mu ishuri ribanza rya Rwengoro mu nkambi y’impunzi ya Gahunge, mu Karere ka Kabalore muri Uganda. Nyabutsitsi na Kagame ngo baheruka kubonana bakiri muri Uganda, ariko mwalimu avuga ko afite icyizere ko umunsi umwe azongera guhura n’umunyeshuri...

Byinshi ushobora kuba wibaza ku kubura urubyaro

Abahanga mu buzima bw’imyororokere, basobanura ibura ry’urubyaro mu bice 2. icya mbere ni igihe umugore utaratwita na rimwe, amara igihe cy’amezi 12 atarasama inda, kandi akora imibonano mpuzabitsina ku buryo buhoraho kandi idakingiye. Bavuga kandi ibura ry’urubyaro ku mugore wigeze gutwita akanabyara inshuro imwe cyangwa...

Bugesera: Umugabo watorotse Gereza ya Rilima aravugwaho kujujubya abaturage

Umugabo witwa Ntezimana Jean Christophe bakunze kwita Sabyoya, aravugwaho gufata ku ngufu no kwambura abagenzi mu Karere ka Bugesera.  Abakobwa biga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Murama ruri mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, baravuga ko Ntezimana yihisha mu ishyamba agafata bamwe muro bo. Umuyobozi...

Amasoko yose yo kubakira abarokotse Jenoside yeguriwe MINADEF

Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kwegurira Minisiteri y’Ingabo amasoko yose yo kubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Minisiteri y’ingabo z’igihugu (MINADEF), biciye mu rwego rwayo rushinzwe imyubakire ni  yo yonyine yemerewe iri soko mu gihugu.  Amasezerano aha ubushobozi MINADEF bwo gufata iri soko, yasinywe mu cyumweru...

Most Popular

Yapfuye atera akabariro nyuma yo gukoresha umuti utuma atarangiza vuba ngo yemeze indaya

Albert Agomavi w'imyaka 40 y'amavuko yasanzwe mu cyumba cya hoteli yashizemo umwuka nyuma yo gukoresha umuti utuma umugabo atarangiza imburagihe. Amakuru aturuka mu muryango we...

Ibyo utamenye kuri Igabe Egide umaze iminsi mu maboko ya RIB

Egide Igabe si we Munyarwanda wenyine wize muri Atlantic International University. Hari n'abandi barimo abayobozi bakomeye bavuga ko 'equivalences' bazimaranye imyaka. Abaganiriye na Popote.rw bavuga...

How to add Adsense to your website

You’ve spent countless hours designing and updating your website. But you’re not getting paid for all of your hard work. Rather than letting your efforts...

U Rwanda rwanyomoje abavuga ko Busingye yazize dosiye ya Rusesabagina

Bamwe mu Badepite bo mu Bwongereza barasaba Guverinoma yabo kutakira Johnton Busingye nka Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza kubera dosiye ya Rusesabagina. Bavuga ko Busingye...