Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwasubitse urubanza ruregwamo Col Tom Byabagamba ku cyaha gishya kitari cyaravuzwe mbere cy’ubujura. Isubikwa ry’uru rubanza ryatewe n’uko nta bunganizi mu mategeko yari afite.
Bitandukanye n’izindi nshuro, Byabagamba yitabye urukiko yambaye impuzankano iranga imfunga za gisirikare iri mu ibara ry’icyatsi.
Muri Mata uyu mwaka, Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko kigiye kongera kugeza Col Byabagamba mu nkiko za gisirikare kubera ibindi byaha yakoreye muri gereza aho afungiye.
Icyo gihe cyavuze ko “Ibikorwa bigize icyaha byakozwe na Col Tom Byabagamba n’abo bafatanyije bari muri gereza no hanze yayo bari gukorwaho iperereza.’’
Havugwaga ko Col Byabagamba azaba akurikiranyweho ibyaha birimo kugerageza gutanga ruswa no gutoroka Gereza ya Gisirikare.
Ubwo yitabaga urukiko kuri uyu wa Kabiri, umucamanza yamumenyesheje ko akurikiranyweho icyaha cy’ubujura gusa undi avuga ko atacyemera. Iburanisha ryahise risubikwa ataburanye kuko nta muntu umwunganira mu mategeko wari uhari.
Ntabwo higeze hasobanurwa uko iki cyaha gishya akurikiranyweho cyakozwe, gusa ngo ubujura aregwa bwabaye aho yari yagiye kuburanira mbere. Iburanisha ryasubitswe ubwo ubushinjacyaha bwari bugiye gusobanura uko icyaha cyakozwe, rishyirwa ku wa 14 Nzeri.
Ku wa 27 Ukuboza 2019, Urukiko rw’Ubujurire rwari rwamukatiye imyaka 15 y’igifungo no kumwambura impeta zose za gisirikare.
Uyu mugabo yahamijwe ibyaha birimo gukwiza nkana ibihuha agomesha rubanda arwangisha ubutegetsi, icyaha cyo gusebya leta, icyaha cyo guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye n’icyaha cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge.
Itangazo riherutse gushyirwa ahagaragara na RDF ryavugaga ko agiye kongera kugezwa imbere y’ubutabera, kandi ko ‘ubutabera buzakora inshingano zabwo kandi butazihanganira umuntu wese wica amategeko cyangwa unyuranya n’amahame ya RDF.’’
Col Byabagamba yari mu kirego kimwe na Rtd Brig Gen Frank Rusagara, aho bombi ubu bamaze imyaka itandatu muri gereza, baherukaga kujuririra Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, East African Court of Justice (EACJ) basaba ko igihano cy’imyaka 15 bahawe giteshwa agaciro.
Binyuze ku munyamategeko wabo Michael Osundwa basabye ko barekurwa kuko uburyo bafunzwemo buhabanye n’ingingo ya 6, iya 7 n’iya 8 z’amasezerano ashyiraho Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Bavuze ko kuba bafungiye mu kato no muri gereza zitemewe bihabanye n’amategeko y’uwo muryango, ay’u Rwanda n’amahame mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu.
Mu bindi Byabagamba asaba harimo ko urukiko rutegeka ko asubizwa mu mirimo ye ya gisirikare n’amapeti n’impeta za gisirikare yambuwe.
Isooko: Igihe