Abantu benshi bavuga Washington ntibagire ikindi barenzaho, bigatera urujijo mu matwi y’abazi itandukaniro hagati ya Washington na Washington D.C, abatarizi bo bibwira ko ari ahantu hamwe, abandi bakumva icy’ingenzi ari uko ari muri Amerika, abandi bakumva ko wenda Washington, D.C ari agace kari muri Leta ya Washington.

Hagati ya Leta ya Washington na Washington D.C, harimo urugendo rurerure nk’ururi hagati y’u Rwanda na Misiri, cyangwa se ururi hagati ya Kigali na Yerusaremu. Kugira ngo byumvikane neza, reka dukoreshe igihe indege byayifata, wenda duhereye ku mugenzi ufite imodoka, ni ukuvuga uburebure bw’urugendo ku butaka, ni ibirometero 4.455, wafata rutemikirere, kuva Seatle mu Mujyi Munini wa Leta ya Washington ujya Washington D.C, indege igenda ibirometero 3.745, ni kure ugereranyije na Kigali-Alexandrie, kuko kuva Kigali kugera Alexandrie mu Misiri harimo ibirometero 3692, bivuze ko kuva Seatle muri Leta ya Washington ujya Washington D.C ari ho kure, harajya kungana ariko no kuva i Kigali ujya i Yerusaremu muri Isiraheli kuko ho harimo ibirometero 3793.

Uti rero Intara ya Washington na Washington Washington D.C bitandukaniye hehe? Niba warigeze kureba Ikarita ya Leta zunze Ubumwe z’Amerika, ni igihugu gikikijwe n’Inyanja ya Pasifika ku ruhande rw’u Burengerazuba ndetse n’Inyanja ya Atlantika ku ruhande rw’Iburasirazuba, Leta ya Washington ikora ku Nyanja ya Pasifika, hanyuma Washington D.Cyo iri hagati ya Leta ya Maryland n’iya Virginia mu Burasirazuba hafi cyane y’Inyanja y’Atlantica, ni ukuvuga ngo hagati ya Leta ya Washington na Washington D.C harimo Leta nyinshi cyane, muri zo twavuga West Virginia, Ohio, Indiana, Illinois, Wisconsin, Minnesota, North Dakota na Montana. Icyo ni icya mbere.

Icya kabiri, Washington State cyangwa se Leta ya Washington, ni imwe muri Leta 50 zigize igihugu cya Leta zunze Ubumwe z’Amerika, naho Washington, D.C. ni Umurwa Mukuru wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika, ariko si Leta ndetse nta na Leta ibarizwamo, ahubwo ni Akarere karimo icyicaro cy’inzego nkuru z’igihugu, ziriya zose zibarizwa mu butegetsi nshingamategeko, nyubahirizategeko n’ubucamanza.

Kugira ngo byumvikane neza, reka wenda tubisobanure duhereye kuri Leta ya Washington. Ni Leta imwe muri Leta 50 zigize Leta zunze Ubumwe z’Amerika. Yiswe Washington kubera Perezida wa mbere wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika George Washington. Ni Leta ikora ku Nyanja ya Pasifika, iri mu Burengerazuba bwa Leta ya Idaho, ikaba mu Majyaruguru ya Leta ya Oregon, ikaba mu Majyepfo y’Intara ya Canada yitwa British Columbia.

Akenshi, iyi Leta yitwa State of Washington cyangwa Washington State, ni ukuvuga Leta ya Washington, ukibuka kongeraho ako kajambo State kugira ngo udateza urujijo mu matwi y’ukumva akagira ngo uvuze Washington D.C. Leta ya Washington ni iya 18 mu bunini, ifite ubuso bwa kilometero kare 184.827, ituwe n’abaturage miliyoni 7. Umurwa Mukuru wa Leta ya Washington witwa Olympia, mu gihe Seatle na Vancouver ari imwe mu mijyi minini ibarizwa muri iyi Leta, abaturage benshi ba Washington batuye mu Mujyi wa Seatle. Leta ya Washington ikaba iyoboye izindi Leta z’Amerika mu kugira umusaruro mwinshi w’imbaho na pomme.

Noneho reka turebe na Washington D.C

Nk’uko nabivuze hejuru, Washington D.C ni Umurwa Mukuru wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika. Ujya wumva kuri VOA ngo iyi ni Radio Ijwi ry’Amerika ivugira i Washington D.C, ni hariya ikorera, iriya D.C. ikaba impine ya District of Columbia, ni ryo zina yahoranye mbere. Washington D.C benshi bayita D.C., cyangwa se The District. Iherereye mu nkengero z’umugezi witwa Potomic River uri mu Burasirazuba bw’Igihugu, ukikije Leta za Maryland na Virginia. Washington, D.C. na yo ikaba yariswe iryo zina rya Washington kubera George Washington wabaye Perezida wa Mbere w’Amerika, ikaba yarashinzwe mu 1791. Ubutaka bugize aka karere ka Washington, D.C. bwatanzwe na Leta ya Maryland, ubundi butangwa na Leta ya Virginia.

Inteko Ishinga Amategeko, Urukiko rw’Ikirenga, Ingoro y’Umukuru w’Igihugu, byose biri muri Washington D.C. Muri Washington D.C hari ibibumbano byubashywe ku rwego rw’igihugu, harimo ingoro ndangamateka, harimo ambasade z’ibihugu bitandukanye, hari ibyicaro by’imiryango mpuzamahanga n’ibindi.

Kugira ngo wumve ukuntu Leta ya Washington na Washington D.C ari kure, ntibari ku isaha imwe kuko bamwe bari mu Burasirazuba abandi mu Burengerazuba, harimo ikinyuranyo cy’amasaha atatu, ni ukuvuga iyo ari saa sita muri Leta ya Washington biba ari saa cyenda i Washington D.C.

Mu bunini nakubwiye ko Intara ya Washington ifite ubuso bwa metero kare 184.827, Washington D.C yo ifite ubuso bwa kilometero kare 177.

Washington D.C ni umujyi ufite icyo usobanuye gikomeye muri politiki y’isi kubera ubuhangange bwa Leta zunze Ubumwe z’Amerika ibereye Umurwa Mukuru. Ni umwe mu mijyi y’iki gihugu isurwa cyane, mu mwaka wa 2016 Washington, D.C. yasuwe n’abantu basaga miliyoni 20.

Itegeko Nshinga ry’Amerika riteganya Federal District, Akarere serivisi zihuriweho na Leta zose zitangirwamo, bityo Washington, D.C. ni Federal District, Akarere kihariye kadafite Leta kabarurwamo, Washington, D.C.mu kubakwa kwayo, ubutaka bwavuye kuri Leta ya Maryland, ubundi buva ku ya Virginia, nk’uko nabikomojeho mu kanya, amategeko yemera Washington, D.C. nk’Umurwa Mukuru w’Amerika mu 1801. Mu 1846 ubutaka bwari bwaratanzwe na Virginia mu gushinga uyu mujyi bwasubijwe Virginia, harimo na Alexandria.

Imibare yo muri 2019 yerekana ko Washington, D.C. yari ituwe n’abaturage ibihumbi 705, ikaba umujyi wa 20 mu guturwa cyane muri Amerika, ndetse ikagira abaturage benshi kurusha aba Leta ebyiri uziteranyije. Mu minsi y’akazi, umubare w’abaturage babarizwa muri Washington, D.C. wiyongeraho nibura miliyoni kubera abaturanyi bo muri Maryland na Virginia bakora muri Washington, D.C. bwakira bagataha iwabo.

Imibare yo mu mwaka wa 2017 yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarura rusange ry’abaturage, Census Bureau, yerekana ko Washington, D.C. ituwe cyane n’abirabura kurusha Abazungu kuko Abafite uruhu rwirabura ari 47,1%, mu gihe abera ari 45,1%. Si ibintu bitangaje ariko kuko kuva uyu mujyi washingwa mu myaka isaga 200 ishize, ubamo Abirabura benshi kubera ubwinshi bw’abirabura bajyanwe muri Amerika gukoreshwa ubucakara. Mu 1800 Abirabura bari 30% by’abaturage ba Washington, D.C., uyu mubare wariyongereye ugera kuri 70% mu 1970, ariko urongera uragabanuka kubera abirabura bagiye bimukira mu zindi Leta.

Abashakashatsi bagaragaje ko muri Washington, D.C. hari abantu 4,822 bakora imibonano mpuzabitsina babihuje, aba ni 2% by’ingo. Itegeko ryemera gushyingiranwa kw’abahuje ibitsina ryemejwe muri 2009, kuva ubwo ubuyobozi bwa Washington, D.C. butangira kubasezeranya.

Amerika yose nk’igihugu, abadafite ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo ni umuntu umwe muri batanu, ariko uyu mubare ni munini muri Washington, D.C. aho ari umuntu umwe muri batatu. Ibi bishingira ahanini ku kuba Washington, D.C. nk’Umurwa Mukuru w’Igihugu yakira abimukira benshi batazi Icyongereza neza. Imibare yo muri 2011 yerekanaga ko ½ cy’abaturage ba Washington, D.C. bafite impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza. Muri 2017, impuzandengo y’amafaranga umuryango winjiza yari ibihumbi 77 by’idolari ku mwaka, ni ukuvuga asaga miliyoni 70 uyavunje mu manyarwanda.

Wajya mu myemerere y’amadini, benshi mu baturage ba Washington, D.C. ni ababatisita, bihariye 17%, bakurikiwe n’abagatulika bafite 13%.

Wajya mu by’amategeko, amategeko agenga Washington, D.C. yose yemezwa binyuze mu Nteko Ishinga Amategeko y’Amerika. Nta burenganzira Washington, D.C. ifite bwo kwishyiriraho amategeko ayigenga kuko atari Leta. Bityo ntiyemerewe no gutora imyanzuro ya Congress y’Inteko Ishinga Amategeko kuko itari Leta.

Kuri Popote TV, tuzakomeza kujya tubagezaho utuntu dutandukanye tujyanye n’ubumenyi bw’isi, niba utarakora SUBSCRIBE aka ni ko kanya, reka iyi nkuru tuyisoreze aha ngaha wari kumwe nanjye Janvier Popote, reka mbasezere mbifuriza amahoro n’amahirwe.

LEAVE A REPLY