Mudenge Boniface aherutse guhabwa igihembo n’Umuryango wa Search for Common Ground kubera kubabarira abamwiciye, ku cyicaro cy’uwo muryango i Washington.

Yahuriye i Washington n’abandi bagabo babiri n’abagore babiri bavuye muri Maroc, Congo-Kinshasa, u Budage no muri Amerika, bose baranzwe no kubiba amahoro mu bihugu byabo.

Bamuhaye igikombe kidaherekejwe n’amafaranga cyangwa ikindi kintu, ariko agifata nk’izahabu akurikije ibikorwa yakoze atari azi ko byashimwa ku rwego mpuzamahanga.

Hari mu Gushyingo 2017 ubwo uyu mugabo wo mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu yashyikirizwaga iki gihembo, nyuma yo gutanga ubuhamya bw’amahoro yabibye mu Rwanda.

Yagiranye Ikiganiro n’Izubarirashe.rw asobanura byinshi ku bikorwa yakoze byamuhesheje icyo gihembo.

Igihembo yahawe gishingiye ahanini ku bikorwa by’Umuryango Inyenyeri Itazima yashinze uhuriza hamwe abarokotse Jenoside, abo mu miryango yayikoze hagamijwe kwigisha amahoro.

Uku ni ko asobanura impamvu uyu muryango yawise Inyenteri: “Nabanje kubitekerezaho cyane ndavuga nti reka nywite Inyenyeri kuko tugiye gukora ikintu cy’ubukangurambaga, abantu bagifite amateka y’amahumane mu mitima, byaturutse mu bitekererano twashyizemo n’abakoloni n’ubuyobozi gito bwacu burabitwanduza. Reka tujye dukora ibintu by’ibiganiro duhumanure abantu bacu, ni yo mpamvu nawise Inyenyeri mvuga nti ‘umuntu wese uzaba wahuye n’ibi biganiro azabe inyenyeri aho atuye agende amurika, tube nk’inyenyeri nk’uko atari urumuri rumwe, ahubwo natwe tugwize abaturage bafite imyumvire imurikira abandi.”

Muri uyu muryango harimo n’uwatwikiye abantu 17 mu nzu muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mudenge w’imyaka 53 y’amavuko, abishe umuryango we muri Jenoside ngo yarabababariye, ndetse ahosha uburakari bwa bene wabo bashakaga kwihorera batahutse bava muri Congo.

Avuga ko yahungiye i Goma muri Gashyantare 1993 ubwo Abatutsi bicwaga urusorongo, atahuka muri Nyakanga 1994 ingabo za RPA zimaze gufata Komini Mutura bari batuyemo.

Kugera mu Rwanda bagasanganirwa n’imirambo ya bene wabo n’amatongo, ni ibintu ubwenge butapfaga kwiyumvisha. Umuti wa hafi ku bo bari kumwe, ngo wari uguhorera ababo bishwe.

Mudenge ariko avuga ko yarwanye urugamba rukomeye rwo kumvisha ububi bwo kwihorera, abasaba kudakora nk’ibyo bakorewe, ababwira ko ntawe ukemura ikibazo ateza ikindi.

Mbere yo guhungira muri Congo, yari asanzwe ari umuvugabutumwa mu Itorero ry’Abadivantisti b’Umunsi wa Karindwi, akaba yarasabye Imana kumufasha ntasazire ishyanga.

Kuba Isezerano ry’Imana ryaraje gusohora, akagaruka mu Rwanda ataratekerezaga ko bishoboka, ngo byatumye ashima Imana ndetse ayisaba umutima wo kutihorera, ibimufashamo.

Ati “Bibiliya yaramfashije iramurikira, nasabye Imana ngo amateka ntazamperane, nti ‘nyuma y’aya mateka Mana uzankoreshe kandi uzampe kugira umutima wo kubabarira’.”

“Abahutu b’Abarera barahunze bagera ku mupaka wa Congo batazi ko FPR yahabatanze, ingabo za FPR ziti ‘musubire iwanyu nihagira ubatera muzatwiyambaze ingabo zacu zirahari’, baragaruka barara muri ISAR Tamira, ikigo gikora ubushakashatsi ku by’imbuto. Bari bahunganye inka, nka ninjoro twumva inka zabira abo twari kumwe bati ‘ni iz’Abahutu’, umwe ati ‘abo si ba Bahutu bamaze abantu bacu? Iyo si iminyago yo muri Nyarugina ya bene wacu bamaze? Tujye kuzibaka’.”

Mudenge akirita mu gutwi ngo yarababwiye ati “ntitwari tuzi ko tuzongera kugera mu Rwanda, twagize amahirwe turagaruka, nasabye Imana, ntimukore nk’ibyo badukoreye,” baramwumvira.

Bidatinze Ingabo za FPR ngo zakoresheje inama kuri Komini Mutura, zisaga ko abaturage bitoramo abayobora amasegiteri, Mudenge asabwa kuyobora Segiteri ya Rusiza.

Ati “Abantu bari bake, komini yose ubanza twari abantu 50, basaba ko n’iyo muri segiteri baba ari bantu 5 batora umuntu bizeye uzajya ubahuza n’ingabo kandi udafite umutima mubi.”

“Nemeye kuba konseye, rwari urugamba rukomeye, icyo gihe imbwa zari zigitaburura ababyeyi bagihetse abana bakiri bashya bishwe muri Jenoside, abarokotse bari i Goma ni bwo batashye, hakaba n’Abatutsi bahunze mu 1959 bavaga muri Congo.”

“Rwari urugamba kugira ngo abo bantu ubahe ituze bareba uko basanga iwabo n’ababo barazimye, aho ni ho nahereye ngerageza kubaha ibiganiro, mbereka ko Leta ije atari Leta yo gutwika, yo kwica. Nti mureke twihangane, ibyabaye byarabaye dutegereze ubutabera ubuyobozi buzakora, ariko mwirinde tute gukora nk’ibyo badukoreye batumariye abantu.”

Hagati aho ariko abacengezi na bo ngo barimo bisuganya mu mashyamba ya Congo, ahahungiye benshi mu Banyarwanda nyuma y’uko Leta ya MRND yari imaze gutembagazwa.

Mudenge ati “Abahutu na bo bari bafite ubwoba n’umuhutu utarishe yarebaga ibyo bene wabo bakoze akavuga ati ‘iki gihugu ntabwo tuzakigiriramo amahoro’, akumva ko hazaba ingaruka, ko abantu bazihorera, ariko nyuma tumaze kwiyubaka babona umutima wo guhora tutawufite, tubahumuriza, duhumuriza n’abari hakurya muri Congo za Kibumba banataha ku bwinshi, icyo gihe ni bwo abacengezi batangiye kudutera, bakaza bagatwika.”

Mu bitero by’abacengezi, ngo basabaga abaturage kwivangura kugira ngo bamenye Abatutsi ari bo bica, ariko abaturage bakaba bamaze igihe bigishwa umumaro wo kunga ubumwe.

Mudenge ati “Uko badusabaga kwitandukanya ni ko twari twamaze gukora itsinda rimwe, tutagendera ku kuvuga ngo umuhutu, umututsi, bakadutera ninjoro, abapfa bagapfa ari Abahutu ari Abatutsi, tugashyingura abapfuye ariko tukanga gusubiranamo.”

Usibye gusenga nka kimwe mu byamufashije mu rugamba yarwanye rwo kubanisha abaturage no kubasaba kutavangurana, uyu mugabo avuga ko hari n’Abahutu bamurokoye agiye kwicwa n’abandi Bahutu mu Ntambara y’Abacengezi, bimukuramo umutima wo kubona Abahutu bose mu ndorerwamo y’ubwicanyi ndetse aharanira no kubitoza abandi.”

Uku ni ko abisobanura: “Impamvu ya mbere ni ugusenga, ariko hakaba n’ineza y’abavandimwe banjye b’Abahutu, aho bandengeye, bamwe bakanabizira. Ni yo mpamvu ikintu cy’amoko njye cyamvuyemo, sindeba Abahutu ngo mbarebere mu bwicanyi. Nahizwe bukware, bigeze bankura mu rusengero ari ku isabato, igihe bagira ngo banyicishe amahiri n’amacumu, ariko abandi Bahutu barwanye urugamba, barahankura.”

Akomeza agira ati “Ikindi gihe ndi iwanjye mu rugo uko bamwe bazaga kunyica bashaka ngo banteme ni ko abandi barwanaga urugamba rwo kuntabara. Ibyo rero byanyubatsemo umutima wo kutarebera umuntu mu bwoko, ngo ni ‘ba bahutu’, niba hari Umuhutu ukoze nabi ngo ‘ni za Nterahamwe’, icyo na cyo kiranduza. Icyo kintu mu buzima bwanjye, kubera uwo musaraba nanyuzemo kandi nkaboneramo ayo masomo, ni ikintu ufite iyo myumvire nagiye mfasha ari na cyo cyatumye ngera kuri uru rwego. Ni yo mpamvu intambara y’Abacengezi yarinze irangira tukiri kumwe, hari igihe baje bashaka kudutandukanya, batema uwitwa Mbundi n’umugore we n’abana babatemera ku giti, bagira ngo dutandukane, abacengezi bajye baza batwike ya midugudu y’Abatutsi, ariko turanga turashinyiriza twanga gutandukana.”

Uko bakemuye ikibazo cy’imitungo yasahuwe muri Jenoside

Mudenge avuga ko ubumwe bwari bumaze gushinga imizi mu baturage, bwanakoreshejwe mu gusaba imbabazi ku bari barasahuye imitungo, mbere y’uko n’Inkiko Gacaca zijyaho.

Ati “Umuntu yarazaga imbere y’uwacitse ku icumu na Gacaca zitaramurega akamubwira ati “umugabo wanjye naramubwiye ngo niba ari umurwanyi najye mu Birunga ajye kurwana n’izo Nkotanyi ariko areke kujya guhohotera bano ba Mudenge duturanye ariko ntiyabyumvise, none reba umusaraba yansigiye, ubu yaguye mu mashyamba ya Congo niba akiriho niba atariho, aka karima kanjye mukajyane, mwampa imbabazi nkagaciraho incuro abana banjye, ariko ntabwo murimo kungerekera, ni ishyano, ni umutwaro umugabo yansigiye’.”

Mudenge yumzemo ati “Iwacu kubera rya tsinda, kubera kunga ubumwe, ndabyibuka hari umugore wari ufite umugabo w’umu responsible (wayoboraga selile) wari waragabye ibitero mu tugari dutandukanye tw’iwacu, ni we wabaye uwa mbere mu baje, angisha inama nti ‘uze igikenewe ni umutima wawe’, nti ‘icyo dukeneye kandi si imitungo yawe, indishyi dukeneye ni umutima wawe’. Umudamu ni bwo yaje ati ‘uzampurize abacitse ku icumu ba kano kagari kanyu ka Kabumba’, icyo gihe kitwaga Bonde. Yavugiye imbere arira, arangije kuvuga mbona abacitse  ku icumu na bo bagize ikiniga bati ‘Uzamukunda waratinze’ bati ‘icyo twari dukeneye ni umutima’, bati ‘hari abandi usanga yijijisha kandi uruhare umugabo we yararugize cyangwa abana be cyangwa na we ubwe, ariko uyu mutima ufite turakubabariye, ejo abana bawe batazasabiriza ngo ni abacikacumu babijyane’. Uwo mugore yabaye nk’ufunguye igikorwa n’abandi baraza, abacitse ku icumu tureba za ntambara tuvuyemo zashakaga kudutandukanya, twarabahariye. Biza kuva mu murenge wa Bugeshi bigera mu 

murenge wa Busasamana, Gacaca zaje twararangije. Ndibuka rimwe nigeze mvuga nti ‘nubwo ntize reka nkore akaliste, mbara umutungo w’ umuntu n’ibyo yangirijwe mbara amafaranga miliyoni 187. Gacaca zitangiye turavuga ngo batazagira ngo byabaye mu rujijo cyangwa hagiye habamo za ruswa n’ibindi, ba bantu bagahaguruka bakazana amafishi ya Gacaca bakandika ku ifishi y’ubwumvikane, ari uwangirije agasinya, ari n’umuhaye imbabazi agasinya.”

Kuba ku isonga y’iyo gahunda yo gusabana imbabazi no kubabarirana, byatumye Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge imenya Mudenge, iramusura, ayisangiza ibikorwa bye.

Iyi Komisiyo yamusuye iri kumwe na Unity Club Intwararumuri, uyu akaba ari  umuryango uhuriza hamwe abagize Guverinoma, abigeze kuyibamo ndetse n’abo bashakanye.

Baje basanga yaramaze gushinga Umuryango Inyenyeri Itazima yashinze agamije ko ibyo yatangije byakomereza muri uwo muryango n’igihe yaramuka apfuye.

Yatoranyijwe nk’uwakoze ibikorwa by’indashyikirwa byo guhuza abarokotse Jenoside n’ababahemukiye, kurangiza ikibazo cy’imitungo yasahuwe muri Jenoside nta manza zibayeho, guhagarara mu ntambara y’abacengezi ntibabatandukanye kandi ari cyo bari bagendereye, abihemberwa na Perezida Kagame, mu Nteko Ishinga Amategeko, mu Gushyingo 2011.

Akomeza agira ati “habaye na gahunda yo gutoranya abarinzi b’igihango barongeye nanjye baravuga bati ese na wa muntu washinze wa muryango akagira na ya mateka ataramuheranye ngo aheranwe n’ibikomere, numva barampamagaye ngo nanjye ndi mu bakandida b’abarinzi b’igihango. Ni ho twahawe umudali na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.”

Abajijwe aho abona ubwiyunge bugeze mu Banyarwanda, Mudenge yasubije ko buri ku kigero kiri hagati ya 85-90% kuko aho igihugu kigeze byari inzozi mu bihe byashize.

Ku rundi ruhande ariko agereranya u Rwanda n’igihugu kirimo urwiri rukwiye kubagarwa, aho ngo hari abacyibona mu ndorerwamo z’amoko kandi ibyo bishobora gusubiza igihugu habi.

Avuga ko hakigaragara abumva ko babona indonke runaka cyangwa bakazibura kubera ubwoko bwabo, akavuga ko abantu bakwiye kwibona mu Bunyarwanda mbere y’ibindi byose.

Yanditswe na Janvier Popote, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.

LEAVE A REPLY