Bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri makuru na kaminuza byigenga bafite impungenge zo kutazabasha gusubira ku ishuri muri Nzeri kubera kubura amikoro.
Muri bo hari abiyishyuriraga kuko bakora, abandi bakishyurirwa n’ababyeyi mu gihe abandi bishyurirwa n’imiryango nterankunga, izo ngeri zose zikaba zarazahajwe na koronavirusi.
Nizeyimana Moïse yishyurirwaga amafaranga y’ishuri (schoolfees) na se, ayo kumutunga aho aba mu Mujyi wa Musanze akayohererezwa na mushiki we buri kwezi.
Uyu musore wiga muri INES-Ruhengeri asobanura ko kugira ngo se abashe kumwigisha mbere y’umwaduko wa koronavirusi, byasabaga ko akora ubwizigame bwa buri kwezi.
Ati, “Buri kwezi aba agomba kugira amafaranga azigama kugira ngo azamfashe mu gihe nzaba nsubiye kwiga, urumva ko guhagarara kw’akazi mu gihe cy’amezi runaka ari ikibazo.”
Mushiki we akora akazi ko kwakira abashyitsi kuri hoteli imwe iri mu Mujyi wa Kigali, ariko amasezerano y’akazi ye yahagaritswe by’agateganyo ubwo Leta yashyiragaho Guma Mu Rugo.
Nyuma y’igihe, amahoteli yarakomorewe ndetse bamwe mu bakozi b’iyo hoteli basubizwa mu kazi, ariko we ntiyahamagarwa kuko muri ibi bihe muri rusange hoteli zikoresha abakozi bake.
Impamvu ni uko abakiliya b’amahoteli usanga biganjemo abanyamahanga n’inama mpuzamahanga, ariko nubwo hoteli zemerewe gukora imipaka y’igihugu iracyafunze.
Nizeyimana ati, “Mushiki wanjye hari amafaranga yanyohererezaga yo kuntunga ku ishuri, na n’ubu ngubu yarahagaze, ntituzi ngo azasubira mu kazi ryari.”
Mu bafite impungenge z’uko bazitwara muri Nzeri, harimo n’abarimu bo mu mashuri yigenga bahagarikiwe imishahara 100%, hashingiwe ku bihe bibi by’ubukungu byatewe na koronavirusi.
Dr Kabera Callixte uyobora Asosiyasiyo y’Amakaminuza n’Amashuri Makuru Byigenga, avuga ko “bamwe mu banyeshuri bo muri kaminuza zigenga biyishyuriraga amafaranga y’ishuri kuko bakora.”
Ati, “Aba benshi barahagaze ubu, na bo ntabwo bagikora, bivuze ngo n’igihe amashuri azagarukira kugira ngo abo bazabashe kugaruka mu mashuri ntabwo ari bose bazagaruka.”
Usibye abanyeshuri bibaza uko bazasubira ku ishuri, hari n’ikibazo cya kaminuza zitazi niba zizaba zigifite abarimu n’abandi bakozi ubwo zizaba zemerewe gusubukura amasomo.
Dr Kabera ariko, avuga ko icyo kibazo kizaba ari umwihariko w’amashuri yahagaritse amasezerano y’abakozi ku buryo ubu nta n’igiceri abahemba, bityo bakishakira akazi ahandi.
Uyu mugabo usanzwe ari umuyobozi wa Kaminuza ya UTB, avuga ko umukoresha wagabanyije umushahara w’umukozi ho 25% cyangwa 50%, we hari icyizere runaka cyo kuba azaba akimufite muri Nzeri, cyane ko no mu zindi nzego bimeze nabi.
Ati, “Inzego zagizweho ingaruka ni hafi ya zose, kwaba ari nko guhungira ubwayi mu kigunda kuko ntabwo azavuga ngo arava aha ajye hariya kuko ho hameze neza ariko bitavuze ko hashobora kubaho ijanisha rito ry’abantu bashobora kubona akazi hirya no hino.”
Dr Kabera avuga ko nubwo koronavirusi yagize ingaruka mbi, ariko hari n’inziza nko kuba yaratumye abantu batekereza kurushaho, akavuga ko abatekereza cyane batazagira ibibazo nk’abatekereza gake.
Avuga ko kaminuza zizabasha gushyiraho porogaramu zijyanye n’igihe ndetse zishobora gutangwa mu buryo bw’iya kure kandi zigahindura imikorere zitazahura n’ibibazo nk’izitazabibasha.
Ati, “Abo bakoresha uburyo bw’iyakure bazagaruka ku murongo vuba kuko niba warahamanye n’abanyeshuri bawe igihembwe cyose kugeza mu kwa Cyenda, ubungura ubumenyi, ubaha porogaramu ziri online nubwo na byo bifite ibibazo byabyo, ariko nibura uwahamanye n’abanyeshuri 70% bashobora kubona amasomo mu buryo bw’iya kure nta kibazo bazagira, bashobora gutakaza hagati ya 10% na 20% mu gihe gito, ibyo rero ntabwo byatuma ayo mashuri makuru cyangwa amakaninuza atongera kugirirwa icyizere n’abandi bazaba basigaye.”
Nubwo uko iminsi yicuma ariko ibikorwa bitandukanye byari byarafunzwe bigenda bikomorerwa na Guverinoma, ariko abakeshaga imibereho ibikorwa by’imyidagaduro n’imipira nk’ibitaramo by’abahanzi n’imipira baracyagowe n’ubuzima kuko bitemewe, ni ko bimeze no ku bari batunzwe n’ibikorwa bishamikiye ku tubari, insengero, inama n’amateraniro rusange.
Mu gihe mu ntangiriro z’uku kwezi Leta yakomoreye gutwara abantu kuri moto ndetse n’ingendo zambukiranya intara, abatuye muri Rusizi na Rubavu bo ntibatinze gusubizwa muri Guma Mu Rugo kubera imibare y’ubwandu bwa koronavirusi yakomeje kuzamuka ituruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igihugu utwo turere duhana na cyo imbibi.
Koronavirusi yagize ingaruka zikomeye ku Isi no ku Rwanda by’umwihariko, mu bikorera yibasira cyane cyane urwego rw’inganda n’amahoteli, nk’uko bitangazwa n’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera.
Yanditswe na Janvier Popote