Aha ni muri 2017 mu mbuga ya RBA, mu muhango wo kwibuka abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi (Ifoto/Janvier Popote)

Uko imyaka ishira indi igataha, ni ko uruhare rw’itangazamakuru muri Jenoside yakorewe Abatutsi rugarukwaho, cyane cyane mu bihe byo kwibuka abasaga Miliyoni bayiguyemo.

Ni na ko ku rundi ruhande inzego zireberera itangazamakuru zisaba abanyamakuru gukora kinyamwuga, birinda kuba ibikoresho by’abashaka kubiba inzarangano mu Banyarwanda.

Kuri iyi nshuro, Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru bo mu Rwanda (ARJ) bongeye gushimangira ubwo butumwa.

Mu itangazo rihuriweho n’izi nzego, zirashishikariza “ibigo by’itangazamakuru n’abanyamakuru guharanira kutaba umuyoboro w’ibitekerezo bihembera urwango n’amacakubiri, ndetse n’ibigamije guhakana cyangwa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yerekana uruhare rukomeye abanyamakuru bagize mu gusenya umuryango nyarwanda, bahamagarira Abahutu gutsemba Abatutsi.

Mu bahembereye amacakubiri cyane harimo Habimana Kantano wagiraga ibiganiro byiharira umwanya munini kuri Radio Télévision Libre des Mille Collines (RTLM), radiyo yatambutsaga ubutumwa rutwitsi mu gihe cya Jenoside na mbere yaho.

Kantano yasomaga kuri radiyo amazina y’abagomba kwicwa n’aho bihishe, akajya kuri za bariyeri akaganira n’Interahamwe, ibyo zimutangarije akabigeza ku bamukurikira.

Hari kandi Nahimana Ferdinand wabanje gukorera Radio Rwanda akaza kuba umwe mu bashinze RTLM mu 1993, uyu yahungishijwe n’Abafaransa Jenoside igitangira, aba mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda birangira afatiwe muri Cameroun mu 1996 aburanishwa ku byaha birimo gushishikariza abaturage gukora Jenoside.

Si ibyo gusa kuko mu iburanishwa rye mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania (ICTR) havuzwe byinshi, mu mwaka wa 2003 akatirwa gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, gushishikariza mu buryo butaziguye kandi mu ruhame abaturage gukora Jenoside ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Hari kandi abanyamakuru nka Hassan Ngeze wakatiwe igifungo cya burundu. Uyu yashinze Ikinyamakuru Kangura cyasohokaga kabiri mu kwezi cyashinzwe mu 1990, agicishamo “Amategeko Icumi y’Abahutu” yabahamagariraga kwanga Abatutsi.

Ikinyamakuru Kangura kizwiho kuba na cyo, kimwe na RTLM, cyaratangazaga ku mpapuro zacyo amazina y’Abatutsi bagomba kwicwa n’Interahamwe n’Impuzamugambi.

Ngeze yavuye ku butaka bw’u Rwanda muri Kamena 1994 ahungira muri Kenya, aza gutabwa muri yombi mu 1997. Muri 2003 Urukiko rwa ICTR rwamukatiye gufungwa burundu arajurira, ibyaha bimwe abihanagurwaho ibindi birongera biramuhama, akatirwa gufungwa imyaka 35.

Nubwo hari abanyamakuru bijanditse muri Jenoside ariko, hari n’abanyamakuru 53 bayitakarijemo ubuzima, aba bakaba bibukwa buri mwaka.

Ubusanzwe abanyamakuru bahurira hamwe bakaganira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’uruhare rw’itangazamakuru by’umwihariko, bakanibuka bagenzi babo bayiguyemo, bagafatana mu mugongo.

Kuri iyi nshuro ariko, nta biganiro mbonankubone bizabaho, bitewe n’amabwiriza ya Leta yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 gikwirakwira vuba iyo abantu begeranye.

RMC na ARJ nk’inzego z’abanyamakuru zasohoye itangazo risaba ko “ibitangazamakuru byakomeza kugira uruhare rw’ibanze mu gufasha Abanyarwanda kwibuka twiyubaka cyane cyane muri iki gihe cy’iminsi ijana yahariwe ibikorwa byo kwibuka.”

“By’umwihariko, ku wa 11 Mata 2021 hazaba ibiganiro binyuranye ku maradiyo na televiziyo bigaruka ahanini ku mateka y’uruhare rw’itangazamakuru muri jenoside yakorewe Abatutsi. Hazaba hagamijwe kwamagana uwo ari we wese washaka kwimakaza imikoreshereze mibi y’itangazamazamakuru nk’umuyoboro ubiba macakubiri n’urwango, ahubwo abantu bashishikarizwa kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.”

“Tukaba dusaba abagize umuryango mugari w’itangazamakuru guteganya umwanya wo
kwibuka bagenzi babo b’abanyamakuru bazize jenoside, tunashishikariza ibigo by’itangazamakuru n’abakora umwuga w’itangazamakuru gufata mu mugongo imiryango yasigaye ya bagenzi babo bazize Jenoside.”

“Nk’abanyamwuga, turabasaba guharanira igihe cyose kutaba umuyoboro w’ibitekerezo
byasubiza Abanyarwanda kimwe n’abatuye isi mu icuraburindi rya jenoside, hirindwa cyane
cyane imvugo zihembera urwango n’amacakubiri, zikanapfobya jenoside.

Mu rwego rwo kwibuka abanyamakuru bazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,
tubashyikirije ku mugereka w’ubu butumwa, urutonde rw’amazina y’abanyamakuru
bayizize bashoboye kumenyekana.”

Kanda hano usome itangazo rya RMC na ARJ uk ryakabaye, urasangamo n’amazina y’abanyamakuru 53 bazize Jenoside n’ibitangazamakuru bakoreraga.

Tubibutse ko ejo hashize (kuwa 10 Mata 2021), Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru Baharanira Iterambere Rirambye (RJSD) na bo mu kiganiro banyujije kuri Zoom no kuri Youtube, bahamagariye abanyamakuru kurangwa n’ubunyamwuga, batahiriza umugozi umwe mu guharanira icyateza imbere Abanyarwanda imbere, birinda kubiba amacakubiri n’inzangano.

Ntashamaje Gerald wari uhagarariye Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) muri ibyo biganiro, yasabye abanyamakuru gusoma Itegeko ryo muri 2018 rihana icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na ryo, ababwira ko ari rigufi ko kurisoma bitagoye, bityo bikabafasha mu gukora itangazamakuru rizirikana amateka y’igihugu kandi riharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Iryo tegeko ryasohotse mu Igazeti ya Leta yo kuwa 25/09/2018 rihanisha igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi umuntu wahamwe na kimwe muri ibi byaha bitanu bikurikira: Ingengabitekerezo ya Jenoside, Guhakana Jenoside, Gupfobya Jenoside, Gohohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside no Guha ishingiro Jenoside

Naho icyaha cyo kwiba cyangwa kwandiza imibiri y’abazize Jenoside cyo, gihanishwa igifungo kiri kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarengeje imyaka 15. Iki gihano ni na cyo gihabwa uhamwe n’icyaha cyo Gusenya, konona cyangwa gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside.

Kanda hano usome iri tegeko (ni rigufi cyane).

Yanditswe na Janvier Popote


LEAVE A REPLY