Perezida wa Tanzania John Joseph Pombe Magufuli yeruriye abaturage ko atazigera abashyira muri Guma mu Rugo, kandi ko n’inkingo za koronavirusi ibihugu byinshi bitegerejwe ndetse bimwe byatangiye kuzitanga, batazazihabwa.
Ni amagambo yavuze uyu munsi mu mbwirwaruhame yavugiye mu Karere avukamo ka Chato ko mu Ntara ya Geita, ubwo yafunguraga ku mugaragaro ishyamba rya kabiri mu bunini ryatangiye guterwamo ibiti mu mwaka wa 2017.
Ni imbwirwaruhame yavuze mu Giswahili, ariko twayibashyiriye mu Kinyarwanda kugira ngo mubashe kuyumva neza, hasi turayishyiraho imbwirwaruhame uko yakabaye mu mwimerere wayo (video) yaciye kuri Televiziyo y’Igihugu (TBC).
Yagize ati,
“Mu bihe nk’ibi aho haduka indwara zidasobanutse zitazwi zigenda zigaragara nka COVID-19, ibihugu byinshi abaturage babyo bari muri Guma mu Rugo. Twebwe Abatanzania ntituri muri Guma mu Rugo kandi nta n’iyo duteze kujyamo (abaturage bakome amashyi), kandi nta n’umunsi n’umwe ntekereza ko nzatangaza ko tugiye muri Guma mu Rugo kuko Imana yacu iriho kandi izakomeza kurinda Abatanzania.
Ariko kandi tuzakomeza gufata ingamba z’ubwirinzi z’ubuzima harimo kwiyuka. Uriyuka ku ruhande rumwe, ku rundi ugasenga Imana, ubundi ugakora akazi ko guhinga ibigori n’ibijumba kugira ngo urye neza uhage koronavirusi inanirwe kwinjira mu mubiri wawe.
Muzaterwa ubwoba cyane bavandimwe Batanzania, ariko muhagarare kigabo. Ndabizi ko hari n’Abatanzania bamwe bavuye mu gihugu bagahungira mu bindi bihugu kugira ngo bakingirwe, ariko nyuma yo gukingirwa ahubwo batuzaniye koronavirusi idasobanutse, muhagarare kigabo.
Inkingo ntizikwiye. Iyo abazungu baba bafite ubushobozi bwo kutuzanira inkingo baba baratuzaniye n’urukingo rwa Sida, n’urukingo rw’igituntu ruba rwarabonetse rukazanwa, n’urukingo rwa malariya ruba rwarabonetse, n’urukingo rwa kanseri ruba rwarabonetse, Abatanzania dukwiye kugira amakenga ntibapfe kutuzanira ibyo bashaka byose.
Ntimukibwire ko babakunze cyane. Iki gihugu kirakize, Afurika irakize, buri wese arayifuza. Tube maso. Kandi nsabe Minisiteri y’Ubuzima ireke kwirukira ibintu by’inkingo itaramenya ko zikwiye.
Hari igihugu abana bacyo b’abakobwa bafite imyaka 14, babwirwa ko urwo rukingo ari urwo kurinda kanseri y’umura, biza kugaragara ko urwo rukingo rwari urwo gutuma batabyara. Bityo ndasaba cyane Minisiteri y’Ubuzima, ntabwo buri rukingo rufitiye umumaro igihugu cyacu. Ntabwo buri rukingo rufite icyo rutwungura. Ni ngomba ko Abatanzania tuba maso. Abatanzania tugomba kugira amakenga. Bazadukoreraho amagerageza azaduteza ibibazo bikomeye.
Ndabasabye dukomeze dushikame dusenge Imana yacu. Dukomeze kuyigira nyambere ari na ko dufata ingamba z’ubuzima uko tuzakomeza kubigirwamo inama n’inzobere zacu ariko turye turi menge. Dushobora kumara umwaka urenga nta koronavirusi iri muri Tanzania. N’aha ngaha nta wambaye agapfukamunwa, Imana yacu iri imbere ya Satani kandi Satani ibihe byose azatsindwa kandi acike intege mu ndwara nyinshi.
Bityo mbasabe bavandimwe Batanzania na Minisiteri y’Ubuzima itugenga ikore iyo bwabaga ireberere ubuzima bw’Abatanzania nta by’igihunga ngo ituzanire buri gerageza rikorwa rikorerwe hano. Uyu ni umuburo kandi ndizera ko tuzatunganirwa.
Kandi nk’uko uyu munsi turi mu kigo gishinzwe amashyamba, dutere ibiti biturutse hanze ariko ntitwibagirwe gutera ibiti byacu gakondo, ari yo mpamvu ngushimira Profesa ko muri iri shyamba hari ibiti gakondo ariko hakaba n’ibiti bigezweho. Ntidukirukire buri kintu cyo mu mahanga. Icyo hanze si ko cyose ari cyiza. Icyo tuzaniwe cyose si ko kiba ari cyiza.
No mu bihingwa byacu, imbuto zacu dutera, ni ngombwa ko ibigo byacu by’ubushakashatsi zigumana ziriya mbuto gakondo, zo ziberanye n’imiterere y’aha iwacu. Ubu ni ubutumwa ngerageza guha inzobere zacu kugira ngo batazoreka iki gihugu kubera igihunga cyo kuzanira buri kintu, ni byiza ko impuguke zacu zijya zibisuzuma zikabanza kureba niba bikwiye.
Bavandimwe, baturage b’aha ngaha namwe bayobozi, nageze aha kubera iyi gahunda kandi nashimye impano mwampaye kugira ngo ntangire korora inzuki nubwo ntinya inzuki, zirakurya ukabyimbirwa bikomeye, ariko ubuki bwazo ndabukunda cyane. Kandi ndashima impano y’ibiti mwampaye ariko kuko ndi aha mu baturage nagira ngo mpamirize abatuye udu duce kuva Buseresere na Katoro, nsaba amajwi nasezeranyije ko duteganya gushyiraho akarere gashya muri utu duce, kandi ndizera ko abashyitsi bageze Katoro na Buseresere biboneye ukuntu akarere gashya gahumura. Isezerano riracyahari.
—
Mu nkuru yabanje ushobora gusanga kuri Popote TV kuri Youtube, Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’Ubutegetsi muri Tanzania CHADEMA, Freeman Mbowe, yatangaje ko muri Tanzania hari koronavirusi nyinshi kandi ko ihitana abantu buri munsi ariko Leta ya Magufuli ikabihisha.
Freeman Mbowe yavuze ko imyitwarire ya Perezida Magufuli na Leta ye irimo ubugome bwinshi kandi ko ikojeje isoni, asaba abaganga kwerura bakagaragaza ikibazo cyugarije igihugu kuko bazi ukuri.
Yanditswe na Janvier Popote