Minisitiri Uwizeye

Judith Uwizeye avuga ko byamutunguye cyane ubwo bamuhamagaraga ku mugoroba yibereye mu gikoni atetse, bamumenyesha ko agizwe Minisitiri;

Ngo yahise yibwira ko ari abatekamutwe b’i Kigali bamuhamagaye ariko nyuma yaje gusanga ayo makuru ari impamo, buracya ajya kurahira.

Judith Uwizeye yagizwe Minisitiri w’abakozi ba Leta n’Umurimo muri Nyakanga 2014, asimbura Murekezi Anastase ubu wagizwe Ministri w’Intebe w’u Rwanda.

Abamuzi bavuga ko ari umuntu uzi gufata ibyemezo kandi ukunda gukora akazi akaba n’umunyakuri.

Hari n’abamuzi nk’umukirisito mu Rusengero rw’Ababadivantisiti.

Ese ni muntu ki?

Judith Uwizeye w’imyaka 36 y’amavuko (yavutse tariki 20/08/1979) yavukiye i Nyamasheke, mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ni mwene Ngarambe Jean-Népomuscène na Kantamage Josephine.

Afite Umugabo n’abana babiri (Umukobwa n’Umuhungu), Umukobwa afite imyaka 4, umuto afite imyaka 2.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’amategeko mpuzamahanga mu by’ubucuruzi n’ubukungu yakuye muri Kaminuza ya Gromingen; mu Buholandi.

Yize amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse no mu mashuri yisumbuye yize amategeko n’Ubutegetsi muri Groupe scolaire Imena (Rusizi).

Imirimo yakoze

1/05/2006 – Academic Secretary in Law Faculty (NUR)

2008- Tutorial Assistant in Law Faculty (NUR), Assistant Lecturer

07/2014- Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo

Indi mirimo yakoze; harimo Umuhuzabikorwa wungirije wa Legal Aid Clinic (2008) ndetse aba umuyobozi wungirije w’inama y’ubutegetsi ya RBA (2012).

Umunyamakuru w’Izuba Rirashe, Fred Muvunyi, yagiranye Ikiganiro cy’iminota 35 na Minisitiri Judith Uwizeye mu biro bye ku Kacyiru….

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Judith Uwizeye (Ifoto/Ngendahimana S)

Umunyamakuru: Mu bigaragara; ntibisanzwe ko wagirwa Minisitiri ukurikije imirimo mwakoze mbere kandi mu gihe gito, bakumenye gute?

“[Araseka]… ntabwo mbizi, sinzi uko bamenye ariko buriya hari ibyo bashingiyeho, rwose ntabwo nzi uko bamenye, ngira ngo ariko biterwa n’uko umuntu akora, imyitwarire ye n’uko mbitekereza.

Kuba Nyakubahwa President yarangize Minister atarigera ambona n’umunsi wa rimwe, nta n’umuntu n’umwe wo mu muryango wanjye wigeze aba n’umuyobozi w’umudugudu, ntaranigeze nzamuka buhoro buhoro byibuze ngo mpere ku Buyobozi bw’ikigo runaka cyangwa se umuyobozi wundi usanzwe nko muri Minisiteri runaka, cyangwa ngaragara cyane mu Ishyaka runaka, ni ibintu bitangaje cyane kandi bishobora gukorwa n’aba Presidents bake kuri iyi Si dutuye!!!!

Ndagira ngo Abanyarwanda aho bari hose bamenye, bahereye ku rugero rwanjye, Umugabo uri kuyobora u Rwanda uwo ari we n’urwego rw’imyumvire ariho n’Igihugu ubu dutuyemo uko gikora. Ibi bigaragaza neza ko Nyakubahwa President ahangayikishijwe gusa n’icyateza Abanyarwanda imbere atitaye ku byo abantu baba batekereza! Ni umunyakuri, ashyira mu gaciro kandi aha Abanyarwanda amahirwe angana yo gukorera Igihugu cyabo!”

Umunyamakuru: Ndabona uri Serious cyane, sinzi niba biterwa no kuba warize amategeko cyane cyangwa hari izindi mpamvu, mbwira gato ku buzima bwawe.

“Sinzi niba ndi serious cyane…kuko ubundi ndi umuntu ukunda guseka cyane…”

Umunyamakuru: ni uko se uri kumwe n’Umunyamakuru?

“Urabona niba ari igihe cyo guseka; ndaseka ariko noneho byaba ari igihe cy’akazi ubwo ni akazi, buri kintu cyose nkikora nk’uko gikwiye…”

Umunyamakuru: Mbwira gato ubuzima bwa Minisitiri Uwizeye hanze y’akazi, ese ubona umwanya wo kubana n’abana bawe n’Umugabo?

“Ntabwo byoroshye, ariko umuntu ashobora gupanga gahunda ye y’umunsi kandi bigakunda, nk’ubu nihaye gahunda yo gucyura [umwana] uri ku ishuri saa sita kugira ngo babashe…[kumbona] akenshi nsiga batarabyuka, nkareba uko saa sita ngera mu rugo nshyuye uri ku ishuri nkareba n’uwasigaye mu rugo, ubwo tukongera guhura nimugoroba, keretse iyo dufite inama zigeza muri ayo masaha ariko iyo nta nama mbasha gupanga gahunda nkamuvana ku ishuri.”

Umunyamakuru: birumvikana ko mufite akazi kenshi, abana barakubuze; kuba Minisitiri byahinduye gute imibereho y’umuryango wawe?

“Heeeee… byarahindutse kuko ubona [abana] bashaka kunyizirikaho ndetse akenshi bakambwira ngo sinjye ku kazi, ubona baragize indi myifatire ariko tugerageza kubigisha no kubasobanurira…”

Umunyamakuru: Umugabo wawe se arakubona?

“Bon! Si cyane ariko arambona muri weekend cyane ko turi n’abadivantiste nta kandi kazi dukora kuwa gatandatu, Saturday tuba turi kumwe n’iyo bishobotse ku cyumweru, ariko we arabyumva kuko ari umuntu mukuru.”

Umunyamakuru: Winjiye mu mirimo mishya ya politike utigeze ukora mbere, ese iyi mirimo uyibona gute?

“Huuuum birumvikana ko akazi kari gatandukanye nako nari nsanzwe ndimo, biratandukanye rwose ariko buriya rwose ku kazi kose icya ngombwa ni ubushake, ubushobozi bwo burahari… n’ubwo ninjiye mu bihe bitari byoroheye Ministeri, ibihe bya restructuring ariko ubu maze kumenyera.”

Umunyamakuru: Uwo wasimbuye ubu ni Minisitiri w’Intebe, ese ujya ugira igihe cyo kuvugana nawe, akakwereka ahari ingorane, birakorohera kuvugana na boss wawe?

“Buriya ni amahirwe nagize cyane kuba narasimbuye umuntu kandi akaba ahari kandi akaba mu by’ukuri ari na Boss wanjye, ni ikintu kimwe mu byamfashije cyane kuko iyi ministeri yari ayizi, turavugana kenshi cyane, ku buryo ari we wa mbere nsaba inama kuko ni we ubizi cyane kurusha n’abandi, so mugisha inama kandi aramfasha nkabimushimira cyane kuko buriya ni umuntu uri accessible, ni umuntu wabaza ibijyanye n’akazi igihe cyose ubishakiye, ntabwo ntinya kumwoherereza message nka saa tanu z’ijoro kandi agahita agusubiza ako kanya. Ni Umuntu dukorana bya hafi…”

Umunyamakuru: umunsi wicaye bwa mbere muri Cabinet [Inama y’abaminisitiri] wumvise umeze ute, byari bimeze gute wicaranye n’abaminisitiri?

“Huuumm…Umunsi nicaye bwa mbere muri cabinet nari mfite kuri Agenda, ni wo munsi Cabinet yemeje inyandiko zose zijyanye n’ivurura ry’imicungire y’abakozi ba Leta, hari amateka ya Minisitiri w’Intebe agera kuri 77 arebana n’ibigo bitandukanye, nari mfite ibintu byinshi uwo munsi, urumva ni bwo bwa mbere nari nicayemo, bwa mbere nari mvuze mu bantu bangana gutyo, ntabwo byari byoroshye ariko byagenze neza, buriya no kuba umuntu yarabayeho umwarimu hari icyo bimufasha…”

Umunyamakuru: Ndumva bitoroshye, ku munsi wa mbere, ufite amadosiye akomeye ugeza kuri bagenzi bawe kandi mutamenyeranye, ndibwira ko baguhase ibibazo bikomeye…?

“Ibibazo bikomeye byo byari bihari ariko nk’uko natangiye mbikubwira nari mfite amahirwe, uwari uyoboye inama yari muri iyi ministeri, ibibazo nabazwaga, yaramfashije cyane kubisubiza, mu by’ukuri Inama y’Abaminisitiri yabaye hashize iminsi itatu gusa mbaye minisitiri, ibyinshi nari ntarabimenya ariko Nyakubahwa PM [Minisitiri w’Intebe] yaramfashije…”

Umunyamakuru: Nubwo hari igenabikorwa rihari, ariko wowe nka Minisitiri urumva ushaka kuganisha hehe iyi Minisiteri?

“Mfite ibintu nka bitatu, icya mbere kandi kimbamo mu mikorere yanjye; ni akazi gakozwe vuba (Quick service), ikindi ni udushya (Innovations) mu buryo bwo guteza abakozi n’umurimo imbere ndetse no kwita ku gice cy’umurimo, urumva iyi ni Ministeri y’umurimo hari igihe ibirebana n’abakozi ba Leta usanga bishaka kuburizamo umurimo, ntugaragare cyane, ndashaka gushyira imbaraga kuri iki gice cy’umurimo…”

Umunyamakuru: Uri muri Minisiteri isa nk’aho igoye, abantu bavuga ko abakozi ba Leta bahembwa nabi, abakozi ba Leta ngo bakora nabi kuko ari aba Leta; iyo umuntu ashaka kugaragaza umuntu ukora nabi; amubwira ko yifata nk’umukozi wa Leta, urumva ibi bintu uzabihindura?

“[Kwimyoza]…ibyo bintu mu by’ukuri bigomba guhinduka, buriya amategeko agenga imicungire y’abakozi ba Leta dufite ni meza rwose, ariko tuzashyira imbaraga kuyabwira abakoresha kugira ngo babashe kuyubahiriza, kuko buriya iyo abakoresha batazi amategeko hari igihe n’abakozi bikorera uko bashaka…”

Umunyamakuru: Ariko se ubundi ufite umutwe wa Politiki ubarizwamo?

“Haaaa… ntabwo nakubwira ngo nanditswe aha, Oya ntaho nanditswe…kugeza ubu tuvugana ntaho nanditswe”

Umunyamakuru: Urateganya kugira aho wiyandikisha?

“Oh Yes! Mu gihe kiri imbere birashoboka; ntabwo nakubwira ngo ntawo nzandikwamo, birashoboka cyane.”

Umunyamakuru: Ni gute baguhamagaye bakumenyesha ko wabaye Minisitiri?

“umbabarire ntabwo ndi bukubwire uwampamagaye, bakibimbwira ntabwo nabashaga kubyumva cyane cyane nk’uko watangiye umbaza ngo bamenye gute, ntabwo nashoboraga gutekereza ko hari umuntu unzi kugera kuri iyi Level, ndetse kugeza ubwo natekereje ko umpamagaye ari umutekamutwe ariko byaje kurangira ari impamo! Ntabwo nakubwira ko nishimye nk’aho ari kuzamurwa mu ntera ahubwo nahise ntekereza ku muntu ungiriye icyizere; numva ko hari inshingano ngomba gusohoza muri iriya Ministeri, nafashe umwanya nibaza uko nshobora kugera ku byo banshinze n’icyizere nagiriwe, ku buryo ntigeze nkoresha ya minsi mikuru…

Umunyamakuru: Eeeh uzi ubwenge…

”Sinigeze nkoresha umunsi mukuru kugeza ubu, kuko ikimpangayikishije ni ugusohoza inshingano z’uwangiriye Icyizere kurusha uko nakwishima ngo nabaye umuyobozi, No no no… no murusengero; ku munsi wakurikiye uwo badushyizeho bambwiye ngo nze nshime Imana, naraje mu rusengero ndiyicarira, barambwira ngo kuki utaka umwanya wo gushima Imana, ndababaza nti; for what? Ndababaza nti ndashimira Imana ni iki kidasanzwe cyabaye? Yes, nabaye umuyobozi ariko ntabwo ari ibintu byo kujya imbere y’abakirisito ngo urashima Imana, kuba Umuyobozi ni Challenge kuri njye, narababwiye nti nzashima umunsi nzaba navuyeho ndangije byose kandi neza, nakoze inshingano z’uwantumye; ubwo nzaza imbere nshime Imana.”

Umunyamakuru: Iyo myumvire imeze gutyo wayikuye he, wazamutse mu ntera, ugiye ejuru ariko ntushaka kujyana n’ibiri hejuru?

“Biri mu myifatire yanjye, numva nshaka gukora ikintu nshinzwe ku buryo buri muntu abona ko nagikoze neza, ntabwo nta umwanya ngo ndi ikintu runaka cyangwa se ibindi byubahiro nshaka, njye nshaka ko nubahirwa icyo nakoze, ni uko bimeze!”

————

Umuhoza Naomi, ni Umwarimu mu ishami ry’amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe ubufasha mu by’amategeko n’ubwunzi muri kaminuza y’u Rwanda.

Yiganye, akorana ndetse aba inshuti ya Minisitiri Judith Uwizeye.

Dore uko azi Judith Uwizeye; “Judith ni umukobwa mwiza, mu kazi; azi gufata ibyemezo, ntabwo ashidikanya iyo afata ibyemezo, ikindi azwiho ni uko adahisha ukuri. Azi kugisha inama kandi afite strong personality; akavugisha ukuri n’iyo kwaba gufite uwo kubabaza.”

Umuhoza Naomi ngo yishimiye kuzamurwa mu ntera kwa Judith uwizeye kandi afite icyizere cy’uko imirimo ashinzwe azayitunganya neza.

Mu buzima busanzwe

Judith Uwizeye ni Umudivantisiti w’Umunsi wa Karindwi kandi isabato ni umunsi yubahiriza n’ubwo ari Minisitiri.

Nta mafunguro yihariye afata kuko ayo ari yo yose ateguye neza ntacyo amutwara.

Akora siporo y’igororangingo (Gym tonic) ndetse no kwoga, buri wa gatanu akora urugendo n’amaguru.

Yanditswe na Fred Muvunyi, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.

LEAVE A REPLY