Perezida wa Ukraine Volodymr Zelensky, Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron, Perezida w'u Burusiya Vlarmir Putin, n'uwahoze ari Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Budage Angela Merkel i Paris mu Bufaransa, kuwa 9 Ukuboza 2019, (Ifoto/Getty Images)

Ambasaderi w’u Bushinwa muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika yasabye impande zihanganye muri Ukraine guhagarika imirwano, zikayoboka ibiganiro.

Ambasaderi Qin Gang avuga ko muri ibyo biganiro hagomba no kubaho kuganira hagati y’u Burusiya na bakeba babwo bo muri NATO, nk’uko tubikesha RT.

Avuga mu nama y’umutekano ‘Aspen Security Forum’ muri Leta ya Colorado, Ambasaderi Gang yavuze ko intambara yo muri Ukraine iteye Isi impungenge zikomeye.

Yasobanuye ko imaze “guhungabanya ubukungu, kongera umubare w’abimukira, no gutuma habaho ibura ry’ingufu n’ibiribwa.”

Ati, “Bityo icyo u Bushinwa busaba ni uguhagarika imirwano vuba na bwangu no gusubukura ibiganiro. Impande zose zigomba kwitabira ibiganiro harimo na NATO n’Amerika.”

Yavuze ko ibyo biganiro bigomba guha agaciro impamvu zitangwa na buri ruhande mu mpande zihanganiye muri Ukraine.

Ati, “Gukora ibyo ni byo byaduha amahoro tukagarura ituze n’umutekano mu Burayi, kandi kandi bikagaruka mu buryo burambye.”

Ambasaderi Gang yavuze ko u Bushinwa bushyigikiye ko “ubusugire bwa buri gihugu n’uburenganzira bwo kutavogerwa bikwiye kubahwa”.

Yunzemo ko “impamvu zifatika zitangwa na buri ruhande bigomba kwitabwaho mu buryo busobanutse.”

Ejo bundi aha Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine yatangaje ko ibiganiro n’u Burusiya bishobora kwemerwa mu gihe u Burusiya bwaba bwamaze gutsindwa urugamba.

Ayo magambo yaje ashimangira imvugo ya Joseph Borrel ushinzwe Politiki Mpuzamahanga mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, wavuze ko “iyi ntambara yo muri Ukraine tuzayitsindira ku rugamba.”

Maria Zacharova, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, yasubije Borrel ko ubutegetsi bwa Ukraine butigeze bushakira umutekano abaturage bayo.

Zacharova yavuze ko Leta ya Volodymr Zelensky aho kuganira n’u Burusiya yishimiye kubyina indirimbo yatewe na Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

Umuvugizi wa Perezidansi y’u Burusiya Dmitry Peskov, aherutse gushinja Amerika “gukinira umukino w’amahirwe (betting) mu ntambara ikomeje kubera muri Ukraine.”

Peskov yavuze ko bibabaje kuba Amerika itemerera Ukraine gushaka amahoro n’ituze abaturage bayo bakeneye.

Iminsi ine nyuma y’itangira ry’intambara y’u Burusiya muri Ukraine kuwa 24 Gashyantare 2023, ibi bihugu byombi byatangiye ibiganiro i Minsk mu Murwa Mukuru wa Belarus.

Ibiganiro by’imbonankubone byaje guhagarara, abashyamiranye bakomereza ibiganiro mu buryo bw’iya kure (video conference).

Nyuma yaho, bigeze mu kwezi kwa Gatatu, ibiganiro byakomereje i Istanbul muri Turukiya, ariko biza guhagarara nta mwanzuro ufatika ufashwe.

LEAVE A REPLY