Ngiryo ibere rya Bigogwe ryakorerwagaho imyitozo ya gisirikare, uguye akahasiga ubuzima (Ifoto/Irakoze)

Ibere rya Bigogwe ryunamiye inkambi y’impunzi ya Nkamira iherereye mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu.

Ni urutare ruri ku musozi, muri metero nke uvuye ku muhanda Musanze-Rubavu, mu cyahoze ari Komini Mutura. Iyo uruhagaze hejuru uba witegeye igihugu cya Kongo-Kinshasa.

Uburebure bw’uyu musozi n’uburyo ushinze, bikurura ba mukerarugendo benshi bakaza kuwusura nka kimwe mu byiza nyaburanga bitatse aka gace. 

Uri mu rusobe rw’indi misozi miremire cyane ubonera kure ugatangarira kureba uko ikoze, ni hafi y’ishyamba rya Gishwati.

By’umwihariko, Ibere rya Bigogwe rizwiho ko hitorezaga abasirikare b’abakomando, bo ku bwa Perezida Habyarimana Juvenal. 

Abaturage bo muri aka gace bavuga ko uyu musozi uri mu hantu hatangiye kugeragerezwa Jenoside, kandi mu gihe cya Jenoside ngo hari benshi bagiye bahahungira n’inka zabo.

Mperekejwe na Hitayezu Jean Damascene, w’imyaka 37, umuyobozi w’umudugudu wa Marebe nazamutse inzira banyuramo bawuterera. Haratereye cyane, kandi mu kuwuzamuka ukora urugendo rw’iminota irenga 30 ugenda ukabakaba wunamye ufashe ku rutare, unyura mu nzira yaciwe ku ruhande ruwukikije.

Biragoye cyane kuwuzamuka ku buryo ubira ibyuya umubiri wose, ariko iyo ugeze ku gasongero kawo wibagirwa izi mvune wagize. Wishimira kubona witegeye ibyiza nyaburanga by’aka gace, ureba imisozi yose n’ibibaya hasi yawe, ukabona igice gito cy’ikiyaga cya Kivu, ukareba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ku gasongero ko ku Ibere rya Bigogwe habera amasengesho.

Nkurunziza Batisita iyo arwaye ahita afata inzira akazamuka uyu musozi aje gusenga yizeye gukira (Ifoto Irakoze R.)

Hejuru kuri uyu musozi hakunze kuza n’abanyamasengesho, nka Nkurunziza Baptista w’imyaka 31 nahasanze mu masaha ya saa munani (2pm) apfukamye yambaza Bikira Mariya avuga ishapure. We avuga ko iyo ashaka kwiyegereza Imana cyane yiyemeza guterera uyu musozi.

Tuganira, Nkurunziza yagize ati “twe dutuye Mizingo (agace kari hafi aha mu Bigogwe) ariko iyo mfite ikibazo cy’uburwayi nza hano nkiherera ngasenga mpita nkira, aha mpafata nk’umwiherero.”

Hitayezu twazamukanye yavukiye munsi y’uyu musozi, arahakurira n’ubu niho atuye. We avuga ko iyi mvugo yabwiwe ko yakomotse ku mugore witwaga Nyirabigogwe ngo wari ufite ibere rinini cyane.

Agira ati “nagiye numva bavuga ko ngo habaga umukobwa witwaga Nyirabigogwe noneho aza gupfa babiheraho babyigana bavuga ko ngo uriya musozi ari munini nk’ibere rye, biviraho kuwita ibere rya Nyirabigogwe”.

Uyu musozi wegeranye n’undi nawo muremure w’urutare biteganye, bikagira ishusho nk’iry’amabere koko. Ibi Kayitsinga Samuel, w’imyaka 52, nawe wakuriye muri aka gace abishingiraho avuga ko ari imwe mu mpamvu asanga zaratumye iri zina ryamamra hose, ati “ni umwimerere uranga iwacu Bigogwe, ubona ko n’iyo urireba uhita koko ubigereranya nk’amabere y’umugore”.

Haberaga imyitozo y’abaparakomando, uhanutseho agahita apfa

Barihonga Jean Damascene w’imyaka 50 na we wabyirukiye aha, agira ati “aha ngaha imyitozo uko nayibonaga hari abazungu b’Ababiligi batozaga abasirikare bo kwa Habyarimana, twarabarebaga bakora imyitozo. Hariya hejuru hari ahantu hateye ibyuma bashyiragamo imigozi bakurura abo hasi bazamuka, wabaga unyereye umugozi ugucitse gato ugahita upfa.”

Ibi byuma ariko iyo uzamutse ukagera ku gasongero ntabyo uhasanga, ariko uhabona ibisigisigi by’uko hanyuze abasirikare.

Aha ni hejuru ku musozi, uhasanga ibimenyetso by’uko hageze abasirikare nk’iki gice cy’umwenda (Ifoto/Irakoze R.)

Ibi binashimangirwa na Bizimana Porotazi, w’imyaka 53, uvuga ko ari Umusindi wo kwa Minyaruko wa Nyamikenke, wamwunganiye agira ati “Nta musirikare wo mu Rwanda wa mbere utaranyuze kuri uru rutare.”

Ashimangira ariko ko icyari giteye ubwoba cyane ari uko uwanyereraga cyangwa se ntabashe gukurikiza amabwiriza yahitaga apfa, kuko hahanamye cyane, kandi habaka hari imanga ndende. Ati “Iyo imigozi imuboshye yahambukaga, cyangwa igacika, yahitaga apfa.”  

Mugorozi Senyundo Manasseh, umukambwe w’imyaka 93 utuye munsi y’uyu musozi avuga ko yakuze abona aba basirikare bakora imyitozo. Agira ati “uwaharangizaga yahembwaga amanota ya mbere. Bamanukaga bacuramye barekuye bakagera hasi.”

Abasirikare ba RDF nabo batangiye kuhakorera imyitozo

Aha ni ku gasongero hatangiye gutemwa no gutunganywa, abaturage bavuga ko bamaze igihe babona abasirikare ba RDF baza kuhitoreza (Ifoto Irakoze R.)

Nkunzinka Daniel Rwabiza, w’imyaka 43, na we wahoze mu gisirikare akaba anatuye muri aka gace avuga ko babyirutse aha hantu ari ishyamba. Ati, “twebwe twavutse hariya ari ishyamba, abasirikare batangiye kuhurira dufite ubwenge.”

Rwabiza abara amazina y’abantu bose azi bagiye bahaca ababona, akavuga ati “Ingabo zarahabonye zirahatangira baza kuhatema batangira kujya bahakorera imyitozo ku gihe cya ba Gashegu, n’ubu n’ingabo zatangiye kuhakorera imyitozo.”

Cyo kimwe n’abandi baturage bahatuye, uyu Rwabiza avuga ko bamaze iminsi babona abasirikare baza kuhitoreza: “N’aba bariho ba RDF batangiye kuruzaho kuhitoreza, batangiye ejo bundi, hariya hejuru barahatemye.”

Mu mateka nta Mugogwe wigaga, bari batunzwe no korora inka

Abaturiye Ibere rya Bigogwe ni aborozi b’inka cyane, bazwi nk’Abagogwe. Abasaza baho bavuga ko umubyeyi yaragaga umwana kuragira, ko uwajyanwaga ku ishuri ari uwo babaga banga.

Umwe muri bo yagize ati “Bitabiraga iby’inka cyane kurusha uko bakwitabira amashuri ndetse n’umwana bajyanaga mu ishuri yabaga ari umwana w’inyangwa kuko umwana se yakundaga yaramubwiraga ati jya kuragira mwana wanjye, jya mu nka”

Ku Ibere rya Bigogwe bahinga kandi bakeza cyane ibirayi, bakanakunda kwinywera igipende.

Yanditswe na Richard Irakoze, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.

LEAVE A REPLY