Sekamana atorerwa kuyobora FERWAFA ntibyatunguranye kuko byari bimaze iminsi binugwanugwa.

Brig. Gen. Sekamana Damascène yasezerewe mu Ngabo z’u Rwanda muri Mutarama 2018, afite imyaka 60 y’amavuko kugira ngo atangire ikiruhuko cy’izabukuru.

Nyuma y’amezi abiri gusa, yahise atorerwa kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) atsinze Rurangirwa Louis ku majwi 45 kuri 7.

Nyuma y’imyaka itatu ayobora FERWAFA, yabonye atabasha gukomeza kuyobora iri shyirahamwe, yanzura kwegura ku mpamvu ze bwite nk’uko bikubiye mu itangazo rye.

Yasobanuye ko afite ibyo akorera umuryango we akorera hirya no hino mu gihugu bimusaba kubiha umwanya, bityo akaba atabibangikanya na FERWAFA.

Yongeyeho ko ibi bihe cya Covid-19 bisaba umwanya munini n’imbaraga nyinshi, akaba abona atagishoboye kwita kuri FERWAFA umunsi ku wundi nk’uko bikenewe.

Rtd Brig. Gen. Sekamana akaba yasezeye ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA uhereye kuri uyu wa 14 Mata 2021.

Mu matora yamugejeje ku mwanya w’ubuyobozi bwa FERWAFA, yatanzweho umukandida n’Intare yo mu cyiciro cya Kabiri, ahangana na Rurangirwa wo muri La Jeunesse.

Vincent de Gaulle wari usanzwe ayobora iri shyirahamwe, ku munota wa nyuma yakuyemo kandidatire, asaba abamushyigikiye guhundagaza amajwi kuri Jenerali Sekamana.

Yanditswe na Janvier Popote

LEAVE A REPLY