Mwarimu Nyabutsitsi Augustin yigisha ku ishuri ribanza rya Bon Berger riherereye i Nyabisindu mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo

Umusaza Nyabutsitsi Augustin avuga ko yigishije Perezida Kagame mu ishuri ribanza rya Rwengoro mu nkambi y’impunzi ya Gahunge, mu Karere ka Kabalore muri Uganda.

Nyabutsitsi na Kagame ngo baheruka kubonana bakiri muri Uganda, ariko mwalimu avuga ko afite icyizere ko umunsi umwe azongera guhura n’umunyeshuri we wa kera imbonankubone.

Mu myaka nk’itatu ishize yari yishyizemo ko bagiye kubonana, ariko gahunda ipfa ku munota wa nyuma.

Nshuti Mannaseh wayoboraga Cristal Ventures ihuriyemo ibigo by’ubucuruzi by’Umuryango wa RPF-Inkotanyi, ngo yari yamwijeje ko aza kumujyana kwa Perezida bakaganira, undi aritegura, ariko igihe nyir’izina kigeze Mannaseh amuhamagara amubwira ko bitagikunze.

Nibahura ngo azamubwira uko yanejejwe no kuba umwana yareze yarabaye Perezida, amushimire imiyoborere ye myiza hanyuma amusangize inkuru y’imibereho mibi y’abarimu.

Nyabutsitsi Augustin amaze imyaka umunani yigisha ku ishuri rya Bon Berger ry’Itorero Umushumba Mwiza riri i Nyabisindu mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo; aho yigisha mu mwaka wa 3 no mu wa 4 mu mashuri abanza.

Avuga ko Perezida Kagame ayobora neza cyane, ariko ko aramutse akemuye ikibazo cy’ubuzima bubi bw’abarimu byaba akarusho.

Uyu musaza wavutse mu mwaka wa 1943, ahembwa amafaranga ibihumbi 75, umushahara avuga ko ari muto cyane ugereranyije n’ibiciro biri ku masoko.

Nubwo adahembwa na Leta kuko iri shuri ari iry’abikorera, avuga ko muri rusange ubuzima bw’abarimu bubamo ibizazane byinshi bishingiye ku mikoro make.

Avuga ko Perezida Kagame aramutse amwubakiye inzu yaba amukoreye ibintu byiza cyane kuko umushahara w’umwarimu uba ari muto ku buryo atabasha kwigondera inzu.

Avuga ko abarimu bo mu byaro atazi neza uko babayeho, ariko ko abo muri Kigali abasobanukiwe neza.

“Abarimu bo muri Kigali sinzi niba bashobora kwiyubakira amazu, usanga bakodesha, uwabaha amacumbi nsanga ari cyo cyabateza imbere cyane. Aha ngaha nkorera amafaranga ibihumbi 75, urumva nakwitunga nkubaka n’inzu? Ni ibintu bikomeye.”

Ni umusaza ubona ko afite intege nke; iyo agenda aba atera udutambwe duto duto kandi atarwaye. Urugendo rw’amaguru rw’iminota 90 akora buri munsi rushobora kuba rubigiramo uruhare.

Nyabutsitsi w’imyaka 72 y’amavuko, atuye  mu Mudugudu wa Marembo, Akagali ka Rwimbogo, Umurenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

Kuva aho yigisha i Nyabisindu ataha iwe, agenda urugendo rw’iminota 45 n’amaguru, akabona kugera muri Gare ya Remera, yahagera agatega iya Kanombe. Iyo aje ku kazi mu gitondo azana n’imodoka ikamugeza muri gare ya Remera nanone, urugendo rusigaye akarugenda n’amaguru.

Ati, “Ahenshi mpagenza amaguru, none wabigenza gute? Duhembwa make, ugenda n’amaguru ukarya bike […]”

Kagame, umunyeshuri wa Nyabutsitsi

Nyabutsitsi ntiyibuka neza igihe yigishije Kagame, ariko iyo agusobanurira akubwira ko ari hagati y’umwaka wa 1967 na 1972.

Avuga ko yamwigishije mu mwaka wa 6 no mu wa 7 ku ishuri ribanza rya Rwengoro riri mu nkambi y’impunzi ya Gahunge, mu Karere ka Kabalore muri Uganda.

Umunyamakuru w’Izuba Rirashe ubwo yasuraga uyu mwalimu aho yigisha ubu ku ishuri rya Bon Berger, yamubajije n’ibi bibazo…

Umunyamakuru: Ni ayahe masomo Kagame Paul yakundaga cyane?

Mwarimu: Amasomo yose yarayakundaga ariko agakunda cyane cyane Imibare n’Icyongereza, na njye ni byo nigishaga.

Umunyamakuru:  Iyo wibutse Kagame mu ishuri nk’umunyeshuri wawe, umwibukira ku ki cyane cyane?

Mwarimu: Aho natangiye kumubonera mu wa 6 n’uwa 7; yari umuhanga cyane, yajyaga aba n’uwa mbere, agatsinda cyane amasomo y’Imibare n’Icyongereza.

Akenshi wabonaga yibereye mu masomo n’abandi bana bajya impaka (discussion), hanyuma akaza kubaza mwalimu ibyo atasobanukiwe.

Yari umwana ushabutse, mu isomo ntabwo yagendaga ikibazo atacyumvise ngo bishoboke! Yarabazaga kugeza abyumvise. Yakundaga kubaza cyane.

Umunyamakuru: Iyo ubonye umunyeshuri wawe ari Perezida wa Repubulika ubyakira ute?

Mwarimu:  Mbyakira neza, cyane ko mba mbona narakoze umurimo ushyitse.

Umunyamakuru: Hanze aha abantu barajya impaka, bibaza niba Itegeko Nshinga ryahindurwa ngo umunyeshuri wawe wa kera agume ku butegetsi, cyangwa niba ryaguma uko rimeze agasimburwa. Wowe ubyumva ute?

Mwarimu: Ngize n’amahirwe yo guhura na we nabanza kumubwira ko nishimye ko yabaye Perezida, kandi nkamubwira ko ntashaka ko avaho.

Uko twasanze u Rwanda rumeze ubu urabona ko arugejeje kure, abantu bubatse amazu, umuntu aragenda amanywa na ninjoro, umutekano ni wowe […] azagumeho rwose igihe akibishoboye.

Umunyamakuru: Usibye Kagame, nta bandi bayobozi bakomeye mu Rwanda wigishije?

Mwarimu: Barahari benshi, hari Gen Alexis Kagame, hakaba Joseph Rwagatare ngira ngo akora muri Perezidansi n’abandi benshi.

Alexis Kagame namwigishije nyuma ya Kagame ariko Rwagatare we ni uwo mu gihe cye kuko bariganaga (classmates)

Umunyamakuru: Rwigema we ntabwo ari mu bo waba warigishije?

Mwarimu: Oya, ubwo nigishaga Kagame Rwigema na we yarigaga ariko yigaga ku rindi shuri ryitwa Mpanga, na ryo ryari mu nkambi.

——————————————————————

Nyabutsitsi Augustin akomoka i Kiziguro mu Karere ka Gatsibo. Yahunze u Rwanda mu mwaka wa 1961 ubwo yari ageze mu mwaka wa 5 w’amashuri yisumbuye ku ishuri rya Christ Roi i Nyanza.

Yaje kurangiriza amasomo ye y’ubwarimu muri Saint Georges College–Banda mu nkambi y’impunzi muri Uganda mu Kuboza 1966; mu kwezi kwakurikiyeho atangira kwigisha mu ishuri rya Rwengoro ari na ryo yigishijemo Perezida Kagame.

Yabaye umwalimu muri Uganda kuva muri Mutarama 1967 kugeza mu 1994 ubwo yatahukaga mu Rwanda; ageze mu Rwanda ntiyatinze gusubira mu bwarimu kugeza uyu munsi.

Yanditswe na Janvier Popote, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.

LEAVE A REPLY