Ndamukunda Emerance usanzwe ari umubyinnyi mu Itorero ry’Igihugu Urukerereza no mu Itorero Inyamibwa na Sekamana Mathias Joshua ukunda kwitwa Bishop Matare ni bo bahagararira u Rwanda mu irushanwa ryitwa Crowd Movers 2021 rigiye kubera muri Tanzania.

Crowd Movers Reality Tv show ni uruhererekane rw’ibiganiro by’ubuzima mpamo ruzamara iminsi 90, rikazaba ririmo bantu 8 baturutse mu bihugu bya Tanzania, Uganda, u Rwanda na Kenya.

Buri gihugu kizaba gihagarariwe n’abantu 2, umuhungu/umugabo n’umukobwa/umugore.

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizaba riri mo kurushanwa kuba mu buzima bwo mu myaka ya kera ikoranabuhanga ritaragera ku Isi.

Iri rushanwa ryose rizaca kuri televiziyo ya Wasafi ndetse no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye za Crowd Movers na Wasafi TV.

Biteganyijwe ko aba bantu 8 mu minsi imwe bazajya baba abari ukwa bonyine muri Pariki Igihugu irimu misozi ya Udzungwa mu Ntara ya Iringa bakahava bajya mu bikorwa byateguwe na Crowd Movers hirya no hino mu gihugu.

Bishop Matare ati, “Kwitabira iri rushanwa ni ikintu cy’agaciro kuri njyewe kuko ni indi experience ngiye kubona mu buzima. Ni amahirwe kandi yo gusangiza abantu tuzaba turi kumwe n’abazaba bareba iyo reality TV show bose ibyiza byo mu muco nyarwanda kuko muri iri rushanwa hazabamo ibice byinshi bishingiye ku muco gakondo wa buri gihugu kizaba gihagarariwe.

Yunzemo ati, “Inzira byanyuzemo baduhitamo ni ukurushanwa n’ubundi. Yari link untu wese ubishaka agakora application. Twarabikoze hamwe n’abandi benshi, tunyura mu nzira nyinshi bamwe bagenda baba mo kugeza hasigayemo umukobwa umwe n’umuhungu umwe muri buri gihugu.”

Bishop Matare asanzwe ari umuhanzi ukora umuziki wa Hip Hop hano mu Rwanda.

1 COMMENT

LEAVE A REPLY