Perezida Suluhu Hassan

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yategetse ko inyungu ku nguzanyo zitangwa n’amabanki n’ibigo by’imari iciriritse zigabanywa zikajya munsi ya 10%.

Perezida Samia yategetse Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu (BoT), Profesa Florens Luoga, kwicarana na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi bakiga kuri icyo kibazo.

Perezida Samia yavuze ko kuba inyungu ku nguzanyo ziri hejuru bituma bamwe mu bashoramari n’abacuruzi ndetse n’abaturage bo hasi bananirwa gufata izo nguzanyo.

Yagize ati, “Inyungu ni umurengera, zikwiye kugabanyuka zikaba nibura 10% kumanura.”

“Ntegetse Banki Nkuru gutangira gutekereza uburyo yafasha amabanki kugira ngo atange inguzanyo ku matsinda y’abaturage bakennye”

Perezida Suluhu yategetse amabanki gushishikarira gutanga inguzanyo zishyurwa mu gihe kirekire kugira ngo abazifata babashe gukora imishinga irambye irimo gufungura inganda.

Isooko: Mwananchi

LEAVE A REPLY